Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida wa America Trump yemereye ishimwe umusore warokoye umwana

Perezida wa America Trump yemereye ishimwe umusore warokoye umwana

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America yemereye umudari w’ishimwe umusore warokoye umwana akamukura mu muhengeri w’amazi wari ukomeye muri Santa Cruz muri Leta ya California.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’amashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X n’umuhungu we Eric Trump, wavuze ko “uyu musore w’imyaka 16 akwiye ishimwe rihebuje.”

Uyu muhungu wa Trump avuga ku mashusho y’uyu musore warokoye umwana mu miraba ikomeye, yagize ati “Iyi ni yo America nziza nyakuri! Yakoze ibintu by’agatangaza.”

Perezida Donald Trump atanga igitekerezo kuri aya mashusho, yemereye umudari w’ishimwe uyu musore wakoze igikorwa cy’ubutwari.

Yagize ati “Tuzaza uyu musore ndetse n’umuryango we muri White Hose, nibishoboka n’umwana yatabaye, ubundi tumuhe High Civilian Honor (umudari w’ishimwe uhabwa abasivile).”

Perezida wa wa Leta Zunze Ubumwe za America yakomeje avuga ko uyu musore “ni intwari ukomeye, akwiye ishimwe!”

Uyu musore ukiri ingimbi, utaratangazwa amazina, yagize uruhare mu kurokora umwana w’umuhungu w’imyaka 10 wari wacikiye intege mu mazi ndetse amazi yatangiye kumutwara mu gihe hari harimo n’umuhengeri.

Ubwo uyu musore yarokoraga uyu mwana, abantu benshi bari bashungereye, bareba uburyo uyu musore yakoze iki gikorwa, bamushimye cyane, kuba yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore ubw’uriya mwana washoboraga kuhapfira.

Ibi byabaye mu gihe muri iyi minsi uburasirazuba bw’inyanja ya Pacific, bukomeje kwibasirwa bikomeye n’imihengeri ifite imbaraga.

Umusore yarokoye umwana wari ugiye kurohama

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − ten =