Friday, August 14, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Ibyamenyekanye byavugiwe mu biganiro byahuje APR FC na FERWAFA ku mbogamizi yagaragaje

Ibyamenyekanye byavugiwe mu biganiro byahuje APR FC na FERWAFA ku mbogamizi yagaragaje

Rurageretse hagati ya APR FC na FERWAFA ku bijyanye n’itariki n’imiterere ya Super Cup, aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda isaba ko irushanwa ryakwimurirwa ku yindi tariki, mu gihe FERWAFA iri mu biganiro n’umufatanyabikorwa kugira ngo harebwe niba impinduka zasabwa zishoboka.

Kuva ku wa Gatatu, ubuyobozi bwa APR FC na FERWAFA bwatangiye ibiganiro nyuma y’uko Minisitiri wa sipiro Nelly Mukazayire yasabye impande zombi gukorana no gushaka umuti w’ikibazo cyavutse ku itegurwa rya Super Cup.

Ku wa Kane, impande zombi zongeye guhura, ibiganiro bikaba byatangiye saa 09:00 za mu gitondo bikageza mu masaha ya nijoro. Muri ibyo biganiro, APR FC yagaragaje ko yatunguwe no kubona Super Cup yahindutse irushanwa rihuza amakipe ane, mu gihe yari yiteguye gukina umukino umwe na Rayon Sports.

APR FC ivuga ko itazi impamvu irushanwa ryavuye ku mikino ihuza amakipe abiri rikaba iry’amakipe ane, kandi ko impinduka nk’izo zagombye kuba zaramenyeshejwe amakipe hakiri kare kugira ngo abashe gutegura gahunda zayo.

Ku ruhande rwa FERWAFA, hasobanuwe ko ari yo ifite inshingano zo gutegura no kuyobora amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda, bityo ko ari yo ifite ububasha bwo gutegura imiterere ya Super Cup.

APR FC yasabye ko Super Cup, niba igomba gukinwa n’amakipe ane, yimurirwa ku yindi tariki. Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko gukina iri rushanwa hasigaye iminsi itatu gusa ngo ijye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitayifasha mu myiteguro y’imikino mpuzamahanga.

APR FC iteganya kuva mu Rwanda ku wa 1 Nzeri 2026, nta gihindutse, ikerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino ubanza wa CAF Champions League.

Ni muri urwo rwego APR FC isanga gukina Super Cup mbere gato yo kujya muri DRC bishobora kugira ingaruka ku myiteguro yayo, cyane cyane ko ari yo kipe yari isanzwe yiteguye gukina umukino umwe na Rayon Sports.

APR FC yatanze igitekerezo cy’uko Super Cup, mu gihe igomba gukomeza kuba irushanwa ry’amakipe ane, yakinwa muri Mutarama, aho kuba mu gihe iri rushanwa riteganyijwe ubu.

Ikipe ivuga ko kuba Super Cup yakinwa n’amakipe ane atari ikibazo, ahubwo ko ikibazo kiri ku gihe ryakinirwaho ndetse n’uko impinduka z’imiterere y’irushanwa zatangajwe.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, FERWAFA yatangaje ko igiye kongera kubyigaho ndetse ikaganira n’umufatanyabikorwa wayo kugira ngo harebwe niba impinduka APR FC yasabye zishoboka.
Biteganyijwe ko FERWAFA izatanga igisubizo mu gihe cya vuba, nyuma yo gusuzuma gahunda y’amarushanwa, inyungu z’umufatanyabikorwa ndetse n’imyiteguro y’amakipe azitabira Super Cup.

Aime Augustin
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =