Tuesday, August 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

AFC/M23 yasabye ubutegetsi bwa Congo kuyigiraho

AFC/M23 yasabye ubutegetsi bwa Congo kuyigiraho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bukomeje kurangwa n’intege nke mu guhangana n’ibibazo birimo guhangana n’icyorezo cya Ebola ndetse no kurinda abaturage, ribusaba kuryigiraho uko ribigenza mu bice rigenzura.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, rivuga ku bitero byagabwe n’uruhande bahanganye. Ibi bitero byagabwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, saa 05:30, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

Ni ibitero byagabwe mu bice bituwe n’abaturage, bya Gasenyi, Murambi n’ahabikikije, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Kanyuka yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iri tangazo “ibi bitero byari bigikomeje” ndetse ko “byatumye abasivili benshi bava mu byabo, binangiza byinshi birimo amatungo y’abaturage.”

Muri iri tangazo kandi, Kanyuka yavuze ko “AFC-M23 idashobora kurebera gusa mu gihe abaturage b’inzirakarengane bicwa.” Anashimangira ko iri huriro “ryiyemeje gufata ingamba zose zikenewe mu kurengera no kurinda abaturage b’abasivili.”

Iri huriro kandi ryaboneyeho gutangaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za bamwe mu babushyigikiye ndetse n’abanyamakuru.

AFC-M23 ivuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kurangaza rubanda, kugira ngo batibanda ku cyo ivuga ko ari ubushobozi buke bugaragara bw’ubutegetsi bwa Kinshasa mu guhangana n’ikwirakwira ry’indwara ya Ebola, ndetse no kunanirwa kurinda abaturage b’abasivili bakunze kwibasirwa n’ibitero bya ADF-NALU.

AFC-M23 yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kwigira ku ngamba zashyizweho n’iri huriro mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola n’ikwirakwira ryacyo, kimwe n’ingamba zaryo mu kurinda abaturage.

Kanyuka ati “AFC-M23 irasaba ubutegetsi bwa Kinshasa kwigira amasomo ku bunararibonye n’ingamba byafashwe na AFC/M23 mu guhangana n’indwara ya Ebola no kwirinda ikwirakwira ryacyo, ndetse n’ibijyanye no kurinda Abanyekongo.”

Mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, hakomeje kuvugwa amahoro n’iterambere rigerwaho ritigeze ribaho mbere, ndetse rikaba ryarashyizeho ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Ebola ikomeje guca ibintu muri DRC.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 15 =