Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane ku izina ry’“ibyuma”, ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, aho inzego zishinzwe umutekano zisaba abafite ibi binyobwa kubigaragaza kugira ngo bimenwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, ubwo yari mu Karere ka Gisagara, yavuze ko kuva hatangira ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa, hari umusaruro ugaragara mu bijyanye n’umutekano.
Ati: “Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bitanakoranye n’umwimerere, nka Polisi ndetse n’izindi nzego, umusaruro turi kuwubona. Bigaragara ko ibyaha byagabanutse ugereranyije na mbere.”
CIP Kamanzi avuga ko by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho hafi 50%, ndetse n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n’ubujura bikaba byaragabanutse.
Ati: “Mu Ntara y’Amajyepfo, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho 50 ku ijana. Iki cyaha ndetse n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango, ubujura n’ibindi, abenshi babikoraga babiterwa n’ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Uyu muvugizi avuga ko ubukangurambaga bugamije gukomeza guca burundu ibi binyobwa, asaba ababifite kubishyikiriza inzego bireba.
Ati: “Turi mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibi binyobwa ndetse no kubwira abakibitse cyangwa bahishe ibi binyobwa ko inzego zitazabihanganira. Basabwa kubigaragaza bikamenwa.”
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko babona ko byagize impinduka ku buzima bw’abaturage no mu miryango.
Nzabandora Vincent, umwe mu bashinzwe gukurikirana irondo ry’umwuga mu Karere ka Gisagara, avuga ko mbere wasangaga bamwe mu bashinzwe irondo banywa ibi binyobwa, bikabangamira inshingano zabo, ariko ubu ibintu byarahindutse.
Ati: “Hari igihe bamwe muri twe wasangaga banywa izi nzoga, bikagorana gucunga umutekano, ariko ubu ubona muri rusange haba kuri bagenzi bacu bashinzwe gucunga irondo ndetse n’abo dushinzwe kurinda, ubu umutekano ni wose.”
Ukwimanishaka David ni umusuderi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kunywa “ibyuma” n’izindi nzoga byamubangamiraga mu kazi, ariko ubu akaba yarabiretse.
Ati: “Wasangaga njye na bagenzi banjye tunywa ibyuma ndetse n’izindi nzoga bikatwicira akazi, ariko ubu tumeze neza nta kibazo, dukora akazi. Turashimira Polisi n’izindi nzego baciye ibi binyobwa.”
Ishimwe Samuel, utuye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, avuga ko mbere yo kureka ibi binyobwa yakunze kurangwa n’urugomo ndetse akagira n’ibibazo by’amategeko bitewe n’ibyaha yakoraga nyuma yo kunywa.
Ati: “Nakoresha izi nzoga z’ibyuma ndetse n’izindi nzoga, nkangwa n’urugomo mu gihe nabinyweye. Nahoraga mfungwa bitewe n’ibyaha nabaga nakoze bitandukanye byaterwaga no kunywa ibyuma, ariko ubu aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima. Ndashimira Polisi n’izindi nzego ku guca ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko akarere ke kishimira umusaruro wavuye mu bikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n’imibereho mibi ndetse n’amakimbirane mu baturage.
Ati: “Akarere ka Gisagara twishimira umusaruro waturutse mu kurwanya izi nzoga zitujuje ubuziranenge, dore ko wasangaga abazinywaga babayeho nabi ndetse banabanye nabi n’abagenzi babo, bikagira uruhare mu guhungabanya umutekano.”
Ati: “Ubona ko bimeze neza muri rusange. Turashimira Polisi n’izindi nzego dufatanya mu guhangana n’ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Mu bukangurambaga bwa Polisi bugira buti: “Hehe n’icyuma”, inzego z’umutekano zigaragaza ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari imwe mu nzira zo gukumira ibyaha, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku babika, abakora cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa.

