Friday, August 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Erdoğan wa Türkiye yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi kuri telefone

Perezida Erdoğan wa Türkiye yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi kuri telefone

Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na bagenzi be, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, byagarutse ku ngingo zirimo izirebana n’umutekano no kugarura amahoro arambye mu karere.

Ibiro bishinzwe itumanaho bya Perezida wa Türkiye, byatangaje ko Erdoğan yagiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026.

Mu kiganiro yagiranye na Perezida Félix Tshisekedi, Erdoğan yavuze ko Türkiye izakomeza gufata ingamba zo kwagura ubufatanye na RDC, cyane cyane mu ishoramari, ubucuruzi, inganda z’ingabo n’umutekano.

Perezida Erdoğan kandi yagaragaje ko ashyigikiye imbaraga za dipolomasi zigamije kugera ku mahoro arambye no gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko Türkiye yiteguye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa amasezerano asanzweho agamije gukemura amakimbirane.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Perezida Paul Kagame, Erdoğan yakiriye neza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Türkiye n’u Rwanda.

Yavuze ko Ankara na Kigali bizakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’inganda z’ingabo.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye ku bibazo by’umutekano n’andi makuru mashya yo mu karere, by’umwihariko umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.

Erdoğan yashimye imbaraga zishyirwa mu kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, anashimira uburyo bikomeje gushaka gukemura mu buryo bwubaka ibibazo bitarakemuka.

Yongeye gushimangira ko Türkiye ishyigikiye inzira y’amahoro, mu gihe hakomeje imbaraga mpuzamahanga n’iza karere zigamije kubona igisubizo kirambye ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan
Perezida Paul Kagame
Tshisekedi

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − six =