Friday, August 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Musanze: Umugabo yarashwe ashaka gutema umupolisi ngo arwanirire umuhungu we wari ugiye gufatwa

Musanze: Umugabo yarashwe ashaka gutema umupolisi ngo arwanirire umuhungu we wari ugiye gufatwa

Umugabo wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yapfuye arashwe ubwo yashakaga gutema umupolisi wari umwe mu bo mu nzego z’umutekano bari bagiye gufata umuhungu w’uyu mugabo, ukekwaho ubujura.

Uwarashwe yitwa Munyamashuri Emmanuel wari ufite imyaka 46 y’amavuko, aho yarasiwe iwe mu Mudugudu wa Gapfuro mu Kagari ka Garuka muri uriya Murenge wa Musanze.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro hirya y’ejo hashize ubwo inzego z’umutekano zari zigiye gufata Irakoze Félix, umuhungu w’uyu mugabo ukekwaho ubujura, umubyeyi we asohokana umuhoro ashaka no kuwutemesha umwe mu bapolisi bari muri iki gikorwa.

Uyu muhungu w’imyaka 22 akekwaho ubujura burimo n’ubuciye icyuho, aho akekwaho kwiba abantu abanje kwica inzugi, ndetse akaba anakekwaho ibikorwa by’urugomo, dore ko ngo aherutse no gutoroka ubutabera.

Amakuru y’iraswa ry’uyu mugabo akaba se w’uyu muhungu, ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi.

Yagize ati “Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z’umutekano ndetse yitotomba avuga ko ntawakwinjira mu rugo rwe.”

CIP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko abapolisi bibwiye uyu mugabo ko ari inzego z’umutekano, ariko undi ntiyabyumva ahubwo akomeza kubasatira no kubasagarira, babanza kurasa mu kirere, na bwo arinangira akomeza gusatira umupolisi ngo amuteme, bahita bamurasa arapfa.

Umurambo wa nyakwigendera Emmanuel Munyamashuri wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri, mu gihe umuhungu we ukekwaho ubujura we atarafatwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + four =