Saturday, August 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2.200 tw’urumogi

Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2.200 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, akaba yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 2 213.

Uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, mu Mudugudu wa Nyabisindu. Amakuru y’ibanze agaragaza ko urwo rumogi rwavaga mu Karere ka Ngororero.

Kugeza ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ishimira byimazeyo abagira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe, hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”

CIP Hassan Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika.

Ati “Polisi ikomeje kwihanangiriza uwari we wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse agamije kwica amategeko, guhita abihagarika vuba, kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya afatwa, afungwe, ashyikirizwe Ubugenzacyaha, amategeko yubahirizwe.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kugira ngo bafatwe hakiri kare, bityo hirindwe ingaruka bigira ku buzima n’umutekano by’abaturage.

Uyu mugabo bikekwa ko urumogi yarukuraga mu Karere ka Ngororero
Yafatanywe udupfunyika turenga ibihumbi bibiri

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =