Monday, August 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatangajwe impinduka zigiye gushyirwa mu ikorwa ry’ibizamini bya Leta mu Rwanda

Hatangajwe impinduka zigiye gushyirwa mu ikorwa ry’ibizamini bya Leta mu Rwanda

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yatangaje ko mu rwego rwo kurandura ibibazo byo gukopera, gukopezanya no gukopeza byagaragaye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri ushize wa 2025-2026, hagiye gukorwa impinduka z’imicungire y’abakora ibi bizamini ku masite bikorerwamo.

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana nyuma yuko MINEDUC itangaje ko abanyeshuri 7 188 bagaragweho gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bagomba kubisubiramo.

Dr Joseph Nsengimana yavuze ko iperereza ryakozwe kuri iki kibazo, ryagaragaje ko ikibazo nyirizina cyabaye mu ikorwa ry’ibi bizamini mu masite byakoreweho.

Yagize ati “Uburyo ibizamini bitegurwa, uburyo ibizamini bicapwa, uburyo ibizamini bitwarwa bikagezwa ku masenta aho ibizamini bizakorerwa, uburyo ibizamini bibikwa; aho hose ntakibazo twabonyemo. Ikibazo twakibonye ku munsi nyirizina w’ikizamini, ni ukuvuga ngo ikizamini kimaze kugera mu cyumba aho gikorerwa.”

Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko aha ari aho hagiye gushyirwa imbaraga kugira ngo ikibazo cyo gukopera kiranduke burundu, kuko kidakuwe mu nzira cyasubiza inyuma ireme ry’uburezi kandi Leta y’u Rwanda yarakoze ibishoboka byose ngo rikomeze kuzamuka.

Ati “Kugira ngo mu cyumba musange hatarimo umuntu umwe ahubwo harimo abantu babiri kandi bava ku bigo bitandukanye kugira ngo bitazongera kuba.”

Yavuze kandi ko hazanarebwa ku bantu bose bagira uruhare mu nzira yo kugira ngo ibizamini bigere ku masite akorerwaho ibizamini bya Leta, kuva ku bakozi ba NESA, ku bakozi bashinzwe uburezi mu Turere ndetse n’abarimu, bazagenzurwa bihagije kugira ngo kiriya kibazo kiranduke.

Ati “Mu by’ukuri ibintu nk’ibi ntabwo bituma tubona umusaruro twifuza mu ngamba dufata zo kuzamura ireme, ubwo rero ni ukubihagurukira kugira ngo tubirwanye kuko usanga imbaraga twakagombye gushyira mu kwiga no kwigisha zijya mu bintu nk’ibi.”

Minisitiri Nsengimana yavuze kandi uretse abanyeshuri bemerewe gusubiramo ibi bizamini bya Leta, ariko hari n’abo mu burezi bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo, ndetse ko aba mbere batangiye gukorwaho iperereza, banatangiye kubibazwaho mu nzego z’ubutabera.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 6 =