Umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Nyanza, wari wafunzwe habura iminsi 10 ngo akore ubukwe, yafunguwe habura umunsi umwe, bucya anabukora.
Uyu mwarimu usanzwe wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Busasamana, yafatiwe ahazwi nko kuri 40 mu Kagari ka Nyanza tariki 20 Kanama 2026.
Icyo gihe yari yafunzwe nyuma yuko iwe hafatiwe imifuka irenga 50 yarimo amacupa y’inzoga zitujuje ubuziranenge, ahita ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Ni mu gihe yari afite ubukwe tariki 30 Kanama 2026, ndetse akaba yaratawe muri yombi ari mu myiteguro yabwo nk’uko abamuzi babitangazaga.
Uyu mwarimu yafunguwe tariki 29 Kanama 2026, habura umunsi umwe ngo itariki y’ubukwe bwe igere, kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2026.
Amakuru aturuka mu baturanyi, avuga ko ubukwe bw’uyu mwarimu wafunguwe habura amasaha macye ngo bube, bwabaye ndetse bukaba bwabereye mu Karere ka Nyanza.
Uyu mwarimu yari yatawe muri yombi mu mukwabu wo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, aho byakekwaga ko iwe hagizwe ububiko bwazo, dore ko hafatiwe nyinshi zari zipakiye mu mifuka.
RADIOTV10