Monday, August 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yinjiye mu kibazo cy’Umupolisi wabwiye amagambo adakwiye uwitabiriye igitaramo 

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yinjiye mu kibazo cy’Umupolisi wabwiye amagambo adakwiye uwitabiriye igitaramo 

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye kandi ikurikirana ikibazo cy’Umupolisi wagaragaye mu mashusho avuga amagambo yateje impaka mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena.

Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwakira umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, wanataramiye abakunzi be mu Rwanda. Muri iki gitaramo kandi hanaririmbyemo abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.

Mbere yuko igitaramo gitangira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’Umupolisi wumvikana avuga ati: “Amabwiriza avamo itegeko, noneho aho utinyira isi hazamo n’inkoni iyo ubyanze.”

Aya mashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayahuza n’amabwiriza yari yashyizweho ku myambarire y’abitabiriye igitaramo, aho bamwe mu bakobwa bari bambaye imyenda yerekanaga ibice by’umubiri wabo batemerewe kwinjira muri icyo gitaramo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Joselyine Chap yagejeje ikibazo kuri Polisi y’u Rwanda, ayibaza niba yari izi ibyabaye ndetse anasaba ibisobanuro ku myitwarire y’uwo mupolisi.

Yagize ati: “Mwaba muzi ibi bintu byabereye kuri BK Arena bikozwe n’umupolisi wanyu? Mwadusobanurira niba imyitwarire y’uyu mupolisi yari ikwiye kandi ihuye n’amahame n’imyitwarire y’umupolisi? Abaturage bakwiye kumenya neza aho urwego rwa Polisi ruhagaze kuri iki kibazo.”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko iki kibazo yari yakimenye kandi ko cyakurikiranywe.

Polisi yagize iti: “Urakoze ku kibazo ubajije. Iki kibazo twakimenye kandi twagikurikiranye. Turisegura ku byabaye, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire y’uyu mupolisi. Turimo gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”

Polisi y’u Rwanda ntiyatangaje mu buryo burambuye ingamba zafashwe kuri uwo mupolisi, ahubwo yavuze ko iri gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =