Nubwo bamwe mu baturage bakoresha uburyo bwa eKash bwo kwishyurana no koherezanya amafaranga bavuga ko bwabafashije bitewe n’uko ikiguzi bacibwa muri ibyo bikorwa kiri hasi, bamwe muri bo bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zo kuba hari igihe bakenera kohereza cyangwa kwishyura amafaranga bikanga.
Ibyo bagaragaza ko bibagiraho ingaruka kuko ibiba bitumye bakenera ayo mafaranga byangirika. Banki Nkuru y’u Rwanda iremera ko icyo kibazo kiriho, ndetse irakizi, icyakora ngo iri gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo gikemuke ku buryo umuntu azajya yohereza amafaranga nta nkomyi.
Tariki 14 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2026 ni bwo ku rwego rw’igihugu hatangijwe uburyo bushya bwo kwishyurana no koherezanya amafaranga bwa eKash, ndetse Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse kugaragaza ko kuva ubwo buryo bwatangira, umubare w’ibikorwa byo kwishyura cyangwa kohererezanya amafaranga bimaze kubukorerwaho birenga miliyoni 10,5, aho 98,6% byabyo byagenze neza. Ni abakiliya banyujije kuri eKash amafaranga arenga miliyari 960 Frw.
Ndetse BNR igaragaza ko umubare w’abakoresha serivisi zo kwishyurana hagati y’ibigo by’imari bitandukanye na wo wazamutse, kuko abakoresha izo serivisi bavuye ku bihumbi 740.787 bagera kuri 1.971.522 mu mpera z’ukwezi kwa karindwi 2026, bingana n’ubwiyongere bwa 166%.
Bamwe mu bakoresha eKash baravuga ko hari icyo byabafashije
Benihirwe Munezero Yvette ukora akazi k’ubucuruzi yagize ati: “eKash yaramfashije cyane, nkanjye w’umucuruzi akazi nkora kansaba guhora nohereza amafaranga inshuro nyinshi, nk’iyo ngiye kurangura cyangwa se kwishyurana hagati yacu n’abandi bacuruzi. Mbere rero bancaga amafaranga menshi, ariko aho eKash iziye byaroroshye, ubu banca amafaranga make.”
Naho Erneste Kwizera we yagize ati: “Urabona rero eKash yatumye ikiguzi baducaga mu kohereza amafaranga kigabanuka, ni ibintu twishimiye cyane.”
Nubwo aba bagaragaza ko hari icyo ubwo buryo bwabafashije, bamwe muri bo bashingiye ku byababayeho baravuga ko hari imbogamizi bagihura na zo iyo bari gukoresha eKash, nko gukenera kohereza cyangwa se kubikuza amafaranga bikanga cyangwa bigatinda, bagasaba ko ibyo bibazo byakemurwa.
Katishitike Emmanuel yagize ati: “Imbogamizi mbona zikiri muri eKash ngewe nihereyeho, ejo bundi umwana wange yari yarembye, nshaka gukura amafaranga kuri konti nkoresheje eKash kugira ngo noherereze umugore amujyane kwa muganga bikanga. Nahereye nko saa yine nyakuraho bikanga birinda bigera saa tanu byanze, narinze kwitabaza abaturanyi baranguriza kugira ngo umwana abone uko ajya kwa muganga. Icyo dusaba rero ni uko ibyo bibazo biri muri system byakosorwa, ku buryo igihe cyose umuntu azajya ashakira amafaranga azajya ayabona.”
Banki Nkuru y’u Rwanda iremera ko icyo kibazo kiriho ndetse ngo iri kugikurikirana kugira ngo gikemurwe, umuntu ajye abasha kohereza amafaranga nta nkomyi ibayeho. Fabrice Tuyizere Majyambere.
Umuyobozi ushinzwe Uburyo bwo Kwishyurana muri BNR, yagize ati: “Nyuma yo gutangiza uyu muyoboro wa eKash, izo mbogamizi twarazibonye. Nka Banki Nkuru y’u Rwanda rero, icyo turi gukora uyu munsi, turabikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ibibazo bikigaragaramo bikemuke, ku buryo umuntu wohereje amafaranga azajya abasha kugera aho ayohereje nta nkomyi.”
Ibi kandi bishimangirwa na Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nick Barigye, ko bitewe n’uburyo eKash igihugu kiyitezeho byinshi ndetse bikaba binifuzwa ko umubare w’abayikoresha wiyongera, icyo kibazo kizakomeza gukurikiranirwa hafi kugira ngo gikemuke burundu.
Nick Barigye yagize ati: “Kubahumuriza ni ukuvuga yuko Banki Nkuru y’u Rwanda ikoranye n’abatanga serivisi z’imari ari ibintu turimo gukurikirana buri munsi. Hari itsinda rishinzwe kureba uko iyo serivisi irimo gutangwa ndetse n’uburyo ibibazo bivukamo bikemurwa byihuse. eKash igihugu kiyitezeho byinshi, twabahumuriza rero tubabwira ko ari ibintu turi gukurikirana buri munsi kugira ngo bikemuke, ku buryo mu minsi iri imbere tuzabona abantu benshi bakomeza kuyikoresha.”
Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kiyongereyeho 36.1%, kagera kuri tiriyari 27.8 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2026, mu gihe ibikorwa byo kwishyurana byiyongereye ku gipimo cya 21%, bikagera kuri miliyoni 889.9.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10