Wednesday, September 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Icyemezo ku rubanza rw’abarimo Kazungu nyiri Ingufu Gin nticyasomewe ku munsi cyagombaga gutangarizwaho

Icyemezo ku rubanza rw’abarimo Kazungu nyiri Ingufu Gin nticyasomewe ku munsi cyagombaga gutangarizwaho

Isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abantu 16 barimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd, n’Umuyobozi wa Rwanda FDA Prof. Emile Bienvenu, ryimuwe ku mpamvu itatangajwe.

Aba bantu 16 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bagombaga gusomerwa icyemezo ku ifungwa ry’agatetanyo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2026.

Ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza, hari abantu biganjemo abanyamakuru bari baje kumva icyemezo cy’uru Rukiko, ariko babwirwa ko isomwa ryacyo ryimuriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026, ariko ntibamenyeshwa icyaba cyabiteye.

Gusa amakuru yamenyekanye, ni uko iki cyemezo cyo gusubika iri somwa cyafashwe ku wa Mbere tariki 31 Kanama 2026 ndetse ko byari byamenyeshejwe abaregwa.

Aba bantu 16 baregwa muri uru rubanza, ni bamwe muri 80 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.

Mu iburana ryabaye mu cyumweru gishize tariki 25 na 2026 Kanama, abaregwa bose baburanye basaba kurekuwa bagakurikiranwa bari hanze ku mpamvu zinyuranye bagaragazaga.

Nka Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd rwamaze gufungwa, yabwiye Urukiko ko afite ibikorwa ari gukurikirana nk’umushoramari ufite amasoko yatsindiye, bityo ko akwiye kurekurwa kugira ngo ajye kuyakomeza.

Uyu munyemari kandi yagaragaje ko nta mpamvu zifatika ku byaha akurikiranyweho, kuko we yashinze uruganda agashyiraho abashinzwe ibikorwa by’ubuzima bwarwo bwa buri munsi, kandi ko yabashinze kumenya ko ibikorerwa muri uru ruganda byose bimeze neza binujuje ubuziranenge, bityo ko abo bakozi ari bo bakwiye kubazwa amakosa yaba yaragaragaye.

Uyu rwiyemezamirimo kandi yatanze ingwate iifite agaciro ka miliyari 1,9 Frw, kandi ko adashobora gutoroka ubutabera, bityo ko yarekurwa akajya gukurikirana ibikorwa bye biri kudindira.

Prof. Emile uyobora Ikigo Rwanda FDA ushinjwa ibirimo kuba yarahaye icyangombwa uruganda rwa Nyirangarama na rwo rwatahuweho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, na we yaburanye avuga ko we icyo yakoze ari ugushyira umukono kuri kiriya cyemezo, ariko ko umwanzuro wo kugitanga wari wafashwe n’akanama kabishinzwe k’iki Kigo ayoboye, kari kemeje ko ruriya ruganda rwujuje ibisabwa.

Uyu muyobozi wa Rwanda FDA yavuze ko ibyo yakoze ntaho binyuranyije n’amategeko, asaba Urukiko kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Yanavuze kandi ko yifuza gukomeza gufasha Leta y’u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bityo ko akwiye kurekurwa kugira ngo ajye gukomeza akazi ke ndetse n’uyu musanzu mu guca inganda zikora biriya binyobwa byangiza Abanyarwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =