Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa ry’umunyamakuru Taikun inavuga ibyo akurikiranyweho

RIB yemeje ifungwa ry’umunyamakuru Taikun inavuga ibyo akurikiranyweho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko umunyamakuru Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun yamaze gukorerwa dosiye ikubiyemo ikirego aregwamo ibyaha bibiri birimo icyo kwigomeka ku buyobozi, ikanashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ifungwa ry’uyu munyamakuru Taikun ryari rimaze iminsi rivugwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bazikoresha, bavuga ko yafunzwe nyuma yo gushyamirana n’uwo babana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uyu munyamakuru yakorewe dosiye ndetse ikaba yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026.

Yagize ati “Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo kwigomeka ku buyobozi.”

Nyuma yuko uyu munyamakuru atawe muri yombi, yakorewe ibizamini bya gihanga kugira ngo harebwe niba nta biyobyabwenge biri mu mubiri we dore ko n’ubundi yari yigeze kubisangwamo ariko biri ku kigero gito, kuri iyi nshuro bikaba byagaragaye ko byikubye inshuro zirenga 10.

Dr Murangira yavuze ko icyo gihe muri Mutarama uyu mwaka nabwo uyu munyamakuru yari yashyamiranye n’abashinzwe umutekano, bamupima bagasanga ikiyobyabwenge cy’urumogi mu maraso ye.

Ati “Icyo gihe habaye ubuhuza n’uwo yari yakubise, ndetse kuko ibipimo byagaragaza ko afite ingano ntoya y’urumogi mu maraso ye, ahabwa amahirwe yo kwikosora, kuko na we ubwe yagaragazaga kwicuza. Igitangaje ni uko ubu ingano y’urumogi yazanzwemo yikubye incuro zigera kuri 13 mu mezi umunani gusa.”

Uyu munyamakuru Taikun Ndahiro kandi akurikiranyweho cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, kigizwe n’urugomo yakoreye abashinzwe umutekano ubwo bajyaga kumukiza n’uwo babana bari bashyamiranye, aho yarwanyije umwe mu bashinzwe umutekano, ndetse akanakoresha amagambo y’ibikangisho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 16 =