Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yafunze Abapolisi bagaragaye buriza pandagari umukobwa bamuziza kwambara atikwije

Polisi y’u Rwanda yafunze Abapolisi bagaragaye buriza pandagari umukobwa bamuziza kwambara atikwije

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abapolisi bagaragaye mu mashusho bafata umukobwa bamuziza ko yambaye imyambaro migufi bakajya kumufunga, ivuga ko uwari wafashwe yarekuwe ndetse abapolisi bakihanangirizwa bakanahabwa amabwiriza bagomba gukurikiza.

Ni nyuma yuko hakomeje impaka ku kibazo cy’imyambarire yahagurukiwe byumwihariko cyatangiye kuvugwa cyane mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bamwe mu bakobwa bacyitabiriye basubijweyo bazira kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bice byabo.

Kuri uyu wa Mbere mu gihe nubundi hari hagikomeje izi mpaka, hanagaragaye amashusho yafashwe ubwo Abapolisi babiri bafataga umukobwa bamuziza kwambara imyenda migufi, bakamwuriza mu modoka itwara abakekwaho gukora ibyaha cyangwa kurenga ku mabwiriza, izwi nka Pandagari.

Uwitwa Zuba Mutesi uri mu bashyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Simfite amagambo yo gusobanura uburyo ibi biri kunshengura umutima.”

Polisi y’u Rwanda mu gusubiza uyu wari wagaragaje aya mashusho, yavuze ko aba bakorera urwego bakoze ibi, bafashwe, ndetse uwabikorewe na we akaba yarenganuwe.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe. Abapolisi bose bahawe amabwiriza ndetse barihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.”

Ingingo y’imyambarire ikomeje kuzamura impaka, aho bamwe mu byamamare barimo n’abasanzwe bazwiho guharanira uburenganzira bw’igitsinagore, bavuga ko ibi byo kubuza abari kwambara uko bashaka, ari uguhonyora uburenganzira bwabo.

Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, umwe mu bamaganye ibi bikorwa, yavuze ko ari ukubangamira ibihora bishishikarizwa urubyiruko rw’u Rwanda byo guhanga udushya ndetse n’imideri.

Yagize ati “Umuryango ushobora gukomeza kubahiriza indangagaciro zihamye no guha agaciro umuntu, ari na ko uha abantu ku giti cyabo ndetse n’urwego rw’imideli bigira umudendezo wo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza mu buryo bwabo.

Ni mu gihe abandi kimwe na bamwe mu bo mu nzego za Leta bavuga ko guhanga udushya n’iterambere ry’imideri bidakwiye kubangamira muco nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine we yagize Ati “Kugendana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =