Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uwari Ofisiye Mukuru muri Polisi y’u Rwanda ACP (Rtd) David Rukika yitabye Imana

Uwari Ofisiye Mukuru muri Polisi y’u Rwanda ACP (Rtd) David Rukika yitabye Imana

ACP (Rtd) David Rukika, wari umaze imyaka ibiri asezererwa agashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru na Polisi y’u Rwanda yanagizemo inshingano mu buyobozi bukuru bwayo, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Amakuru aturuka ku bantu bo hafi y’umuryango wa ACP (Rtd) David Rukika, dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, aguye mu bwogero bwo mu rugo iwe.

Rtd ACP David Rukika yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Polisi y’u Rwanda, aho mu nshingano ze harimo gukurikirana abinjira muri Polisi, by’umwihariko imyigire n’amahugurwa bahabwa mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Ku wa 10 Ugushyingo 2024, Rukika yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu cyubahiro, icyo gihe afite ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP).

Mu 2022, Rukika yayoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryitabiriye imyitozo ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC Field Training Exercise).

Nyuma y’urupfu rwe, umurambo wa Rtd ACP David Rukika wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru, aho ukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =