Inzobere mu buvuzi bw’ibibazo n’indwara zo mu mutwe, avuga ko kubatwa n’inzoga ari uburwayi nk’ubundi buvurwa bugakira, akagira inama abafite iki kibazo kugana muganga, kuko nanone kuba umuntu yahita azihagarika bitunguranye, na byo bishobora kumugiraho ingaruka.
Dr. Ntirenganya Schadrack, inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, akaba n’umuganga ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko kunywa inzoga nta kamaro bigirira umubiri, bityo ko nta mpamvu yo kuzinywa.
Yagize ati: “Kunywa inzoga ntabwo bigira akamaro ku mubiri w’umuntu. Icyiza ni ukuzirinda aho gutekereza kuzinywa.”
Dr. Ntirenganya yavuze ko inzoga zishobora kwangiza ubwonko, gutera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’izindi ngaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu.
Umubiri ntukeneye inzoga na mba
Ku bavuga ko umubiri uba ukeneye alukoro, Dr. Ntirenganya yavuze ko ibyo atari byo, ashimangira ko umuntu ushaka kurinda ubuzima bwe akwiye kwirinda inzoga.
Ati: “Ntabwo ari byo. Baravuga ngo kwirinda biruta kwivuza. Umubiri ntabwo ukeneye inzoga. Ni yo mpamvu abatazinywa bataba bakeneye kuzinywa, kandi hari abantu benshi batazinywa kandi bakabaho neza.”
Yashimangiye ko uko umuntu agabanya inzoga ari na ko aba agabanya ibyago zishobora kumutera.
Ibyuma bishobora gutera uburozi mu mubiri
Uyu muganga yavuze ko mu mavuriro bakunze kwakira abantu bakoresha inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, asobanura ko zishobora guteza uburozi mu mubiri ndetse n’izindi ngaruka zikomeye ku buzima.
Ati: “Izi nzoga ni mbi cyane. Zishobora guteza umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima n’igifu, ndetse zigatuma ubwonko budakora neza. Zishobora no kongera ibyago byo kurwara kanseri.”
Dr. Ntirenganya yavuze ko, hashingiwe ku mubare munini w’abarwayi yakira, ikibazo cyo gukoresha inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, gikwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye.
Yasabye abantu kutirengagiza ibimenyetso bishobora kugaragara ku muntu watangiye kubatwa n’inzoga.
Mu bimenyetso bishobora kugaragara ku muntu ufite ikibazo cyo kubatwa n’inzoga harimo kugira agahinda gakabije, kugira umujinya ukabije, kugira ubwoba, kudasinzira ndetse no mu bihe bikomeye hakaba n’ushobora kugera ku bitekerezo byo kwiyahura.
Uwabaswe n’inzoga ni umurwayi nk’abandi
Dr. Ntirenganya yavuze ko umuntu wabaye imbata y’inzoga na we ari umurwayi ukwiye kwitabwaho no kuvurwa, bityo ko ababona ko bafite icyo kibazo bakwiye kugana amavuriro.
Yagize ati: “Abantu babaswe n’inzoga na bo turabakira, turabavura, tubaha ubujyanama, ndetse hari n’aho dukoresha imiti. Ni yo mpamvu tubashishikariza kugana ubuvuzi, kuko kureka inzoga mu buryo butunguranye na byo bishobora guteza ibindi bibazo.”
Yasobanuye ko umuntu wabaye imbata y’inzoga aba yarageze ku rwego umubiri we wazimenyereye, ku buryo kuzihagarika atabanje kugirwa inama n’abaganga bishobora kumutera ibibazo bikomeye.
Ati: “Ntabwo umuntu ahita azihagarika gutyo umubiri wamaze kuzimenyera. Bisaba ko abaganga bakugira inama. Hari igihe uhagaritse inzoga atangira kugira ubwoba cyane, akagira no gutitira intoki, ariko ibyo bimenyetso bishobora kugabanyuka nyuma y’igihe.”
Uyu muganga yasabye abantu kubona umuntu ukoresha inzoga nyinshi cyangwa “ibyuma” ku buryo yamaze kuba imbata, kumujyana ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bimwegereye kugira ngo yitabweho hakiri kare.
Ati: “Abenshi bakwiye gushaka ubuvuzi bakamenya ikibitera, kuko hari n’abandi baba bafite uburwayi bwo mu mutwe ari bwo bubasunika ku kunywa inzoga. Bashobora gutekereza ko inzoga zigiye kubafasha kugabanya ibibazo cyangwa umunaniro, kandi mu by’ukuri zikaba zirushaho kongera ibibazo bari bafite.”
Yunzemo ati: “Abakoreshaga ibyo byuma n’izindi nzoga zikabije, bakagera aho zibabata, tubagira inama yo kugana amavuriro abegereye, bagafashwa binyuze mu biganiro by’ubujyanama cyangwa bagahabwa imiti, bibaye ngombwa.”
Mu mpera za Nyakanga ni bwo mu Rwanda hatangiye umukwabu wo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse hakaba harafunzwe n’inganda 148, ndetse banyirazo n’abakozi bazo bagera ku 104 bamaze gutabwa muri yombi.
Ivomo: Imvaho Nshya
RADIOTV10