Abaforomo muri Kenya bakomeje imyigaragambyo basaba guverinoma gukemura ibibazo by’imishahara n’imikorere bamaze igihe basaba ko bikemurwa.
Abaforomo benshi bambaye imyenda y’umweru, bitwaje ibyapa, bigaragambije mu mihanda yo mu murwa mukuru nairobi, bavuga ko guverinoma yananiwe gukemura ibibazo by’abakozi bimaze imyaka myinshi.
Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abaforomo muri kenya, Seth Panayko, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, hakomeje kutavugwa rumwe ku masezerano y’imikoranire y’abakozi n’abakoresha.
Iyi myigaragambyo ije nyuma y’uko abaforomo batangiye banze gukora kuva muri nyakanga, bikomeje kugira ingaruka ku mitangire ya serivisi z’ubuzima mu gihugu.
Perezida w’ishyirahamwe ry’abaforomo muri kenya, Collins Otieno, yavuze uko guhagarika imirimo kw’abaforomo biri kugira ingaruka ku barwayi, ndetse no ku rwego rw’ubuzima muri iki gihugu
Yagize ati “uyu munsi, imyigaragambyo y’abaforomo yinjiye ku munsi wa 37. Ibigo nderabuzima bya leta hirya no hino mu gihugu byibasiwe bikomeye n’iyi myigaragambyo. Nk’abakozi bagenzi bacu bo mu rwego rw’ubuzima, duhangayikishijwe n’ingaruka uku gutinda gukemura iki kibazo gukomeje kugira ku barwayi ndetse no kuri gahunda y’ubuzima muri rusange.”
Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abakozi bashinzwe ubuvuzi bw’ibanze, joseph chebii, yasabye ko ikibazo, cyakemurwa byihutirwa, kuko gutinda bishobora gutuma abarwayi benshi bahura n’ingaruka ndetse hakaba n’abatakaza ubuzima, azaba guverinoma n’abashinzwe abakozi kujya kumeza y’ibiganiro.
Yagize ati “ubu ni bwo buryo bwo guhagarika impfu z’ababyeyi bacu ndetse n’abandi baturage b’iki gihugu zishobora kwirindwa. Nidukomeza gutinda gukemura iki kibazo, tuzabona igihombo kinini kurushaho cy’ubuzima bw’abantu. Ni yo mpamvu dusaba ihuriro ry’abakozi, guverinoma ya kenya n’abandi bafatanyabikorwa bireba, gusubira ku meza y’ibiganiro, bakaganira kuri iki kibazo kandi bakagishakira umuti.”
Kugeza ubu, hatangiye biganiro, hagati y’ihuriro ry’abaforomo muri kenya kenya, icyakora ntibiratanga umusaruro, ibituma abaforomo bakomeza imyigaragambyo ndetse bakanongerera ingufu ibikorwa byo kwamagana uko ikibazo cyabo kiri gukemura.
RADIOTV10