Friday, September 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Patrice Evra yamwise ‘Muganura’, Israel Mbonyi amwita ‘Impeta’-Menya amazina yahawe Abana b’Ingagi n’ababise

Patrice Evra yamwise ‘Muganura’, Israel Mbonyi amwita ‘Impeta’-Menya amazina yahawe Abana b’Ingagi n’ababise

Isi yose yongeye kwerecyeza amaso i Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 21, yatanzwe n’abarimo abafite amazina azwi ku Isi, nka rurangiranwa mu mupira w’Amaguru Patrice Evra wahaye izina umwana w’Ingagi rya ‘Muganura’.

Ni umuhango wongeye kubera mu kibaya cya Kinigi mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isanzwe ari iwabo w’Ingagi zo mu Birunga zisigaye hacye ku Isi, harimo mu Rwanda.

Ibi birori byitabiriwe n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi, barimo abasanzwe bafite amazina azwi, ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Musanze.

Ibi birori kandi byayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wari Umushyitsi Mukuru, wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri ibi birori bibaye ku nshuro ya 21.

Ni ibirori kandi byagarayemo gususurutsa ababyitabiriye, aho abahanzi barimo The Ben, Rideman, Bushali na Kivumbi Kingi baririmbiye abitabiriye iki gikorwa.

Amazina yiswe abana b’Ingagi

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Patrice Evra, ubwo yatambukaga ngo yite umwana w’Ingagi Izina, mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagize ati “Nishimiye kuba hano mu Rwanda.” Akomeza agira ati “Buri gihe nishimira Igihgugu cyanyu n’abagituye.”

Yavuze ko ubwo yasuraga Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yababajwe n’ibyo yabonye, ariko ko yishimiye kubona uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka, ubu rukaba ari Igihugu cy’intangarugero.

Patrice Evra wise umwana w’Ingagi izina rya “Muganura”, yavuze ko yagombaga gutaha kuri uyu wa Gatandatu, ariko ko yumva agomba gusubika urugendo rwe, akongera igihe cyo kuguma mu Rwanda, kuko yarwishimiye bitagira urugero.

Kenza Johanna Ameloot wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, unafite inkomoko mu Rwanda, yatangiye agira ati “Kugera mu Rwanda buri gihe numva ngeze iwacu.” Yise umwana izina ‘Nkwakuzi’.

Umufaransa Mamadou Sakho ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru, wakiniye makipe atandukanye arimo Paris Saint- Germain y’iwabo mu Bufaransa, Liverpool na Crystal Palace zo mu Bwongereza, umwana w’Ingagi yise, yamuhaye izina rya ‘Ntwarane’, asoza avuga ko “Kuva uyu munsi ndi Umunyarwanda.”

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Impeta’, bisobanuye “Igihembo, ikimenyetso cyo kuzirikana no guha agaciro.”

 

Amazina yose yiswe Abana b’Ingagi n’ababise

  • Shaikha Al Nuwais: Ishakwe
  • Dominic Barton: Umukondo
  • Paul Danforth: Shikama
  • Miguel Angel Gil Marin: Inkera
  • Ahmed Sadek Elsewedy na Anita Dravec: Rugamba
  • Olivier na Quitterie Granet: Umucyo
  • Garreth na Nicola Wood: Ngabonzima
  • James Chester: Ndongozi
  • Jeannette Uwimbabazi: Ndahiro
  • Francesco Calvo: Ngoga
  • David Lappartient: Muhuza
  • Dominique Laura Plewes: Komezutsinde
  • Mamadou Sakho: Ntwarane
  • Mutaz Barshim: Tarama
  • Alastair Fothergill: Mpinga
  • Neil na Susan McDougall: Ruhembe
  • Patrice Evra: Muganura
  • Israel Mbonyi: Igihembo
  • Kenza Johanna Ameloot: Nkwakuzi
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (UN Tourism), Shaikha Al Nuwais
Dominic Barton, Umuyobozi Mukuru wa Rio Tinto na LeapFrog Investments
Umuhanzi Israel Mbonyi
Umuyobozi Mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín
Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Mamadou Sakho
Perezida wa CAA Sports, Paul Danforth
Keza Johanna Ameloot, wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =