Friday, September 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashyizeho amabwiriza areba abazitabira ibitaramo arimo arebana n’imyambarire

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashyizeho amabwiriza areba abazitabira ibitaramo arimo arebana n’imyambarire

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashyize ahagaragara amabwiriza agomba kubahirizwa n’abitabira ibitaramo n’ibindi bikorwa bibera muri iyi nyubako, arimo arebana n’imyambarire asaba abantu kwambara imyenda itwikiriye bihagije ibice by’ibanga, ndetse abambara imyambaro ibonerana basabwa ko itagomba kugaragaza ibice bidakwiye kubonwa na buri wese.

Ni amabwiriza ashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa BK Arena isanzwe iberamo ibitaramo, habura umunsi umwe ngo muri iyi nyubako habere igitaramo kizaririmbamo Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Rema, mu bikorwa byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026.

Muri ayo mabwiriza, BK Arena ivuga ko yemera ubwisanzure bw’umuntu mu guhitamo imyambarire no kugaragaza umwimerere we, ariko ikibutsa abazitabira ibikorwa ko ari ahantu hahurira abantu benshi, bityo bakaba basabwa kwambara mu buryo buboneye kandi bukwiye aho hantu.

Ku bijyanye n’imyambarire, BK Arena yasabye ko ibice by’ibanga by’umubiri bigomba kuba bitwikiriye neza. Imyenda ibonerana na yo igomba kuba itwikiriye bihagije ibyo bice.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako yakira ibirori kandi bwatangaje ko imyambaro iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, birimo urwango, ivangura cyangwa iterabwoba, itemewe muri BK Arena.

Ku bijyanye n’umutekano n’imyitwarire, BK Arena yavuze ko buri wese ufite uburenganzira bwo kwitabira ibirori mu mutekano no kubyishimira ntawe ubangamiye abandi.

Ni muri urwo rwego, gutoteza abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukoresha urugomo bitazihanganirwa mu bikorwa bibera muri BK Arena.

Abitabira ibitaramo basabwe kandi kubaha umwanya bwite w’abandi, umutekano wabo ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kwishimira ibirori.

Ubuyobozi bwa BK Arena bwagaragaje ko aya mabwiriza agamije gutuma ibikorwa bibera muri iyi nyubako birangwa n’umutekano, icyubahiro n’imyitwarire iboneye ku bitabiriye bose.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 5 =