Thursday, September 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Kazungu wa Ingufu Gin Ltd n’abo baregwa hamwe bafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Amakuru mashya: Kazungu wa Ingufu Gin Ltd n’abo baregwa hamwe bafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Abantu barimo Ntihanabayo Samuel uwi nka Kazungu nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd, n’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu, bakurikiranyweho ibifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 03 Nzeri 2026, rwemeje icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwarusabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Ni urubanza rwaregwamo  abantu 16 barimo uyu Kazungu n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Prof Emile Bienvenu n’abandi 11 basanzwe ari abakozi b’iki Kigo, bashinjwa ibyaha byo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko gufunga by’agateganyo aba bantu, kugira ngo hakomeze iperereza, bugaragaza impamvu zikomeye bwashingiragaho busaba iki cyifuzo cyabwo.

Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko, Umucamanza yategetse ko abakozi babiri ba Rwanda FDA barekurwa, ari bo Uwamahoro Elizabeth na Ndayishima Rwabukumba Patrick. Urukiko rwatangaje ko rwasanze nta mpamvu zikomeye zituma aba bombi bakekwaho gukora ibyaha bakurikiranyweho,

Abafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ni Ntihanabayo Samuel, Prof Emile Bienvenu, Twahirwa Fulgence, Katushabe Donias, Kayihura Mudahogora Benitha, Hakizimana Hamuduni Alpha Peter, Mahoro Christian, Muhimpundu Alice, Nyamwasa Innocent, Nyirimigabo Eric, Nzeyimana Janiver, Niyigena Claudine, na Kangabe Benitha.

Urukiko rwashimangiye ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kubera ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze, rwemeza ibyasabwe n’Ubushinjacyaha rutegeka ko abaregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Aba bantu 16 bari mu rubanza ni bamwe mu bantu 80 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 25 na 26 Kanama 2026, abaregwa bose basabye Urukiko ko barekurwa bakajya gukurikiranwa bari hanze, buri umwe agaragaza impamvu yumvaga zashingirwaho mu gufata icyo cyemezo.

Mu baburanye harimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd rwafunzwe. Yabwiye Urukiko ko afite imishinga n’amasezerano y’akazi ari gukurikirana nk’umushoramari, harimo n’amasoko yatsindiye, bityo ko kuba afunzwe bituma ibikorwa bye bihagarara. Yasabye ko arekurwa kugira ngo abashe kubikurikirana.

Kazungu kandi yavuze ko atabona impamvu yatuma akomeza gufungwa kubera ibyaha aregwa, asobanura ko inshingano ze nk’uwashinze uruganda zari izo gushyiraho abakozi bashinzwe imirimo ya buri munsi. Yavuze ko abo bakozi ari bo bari bafite inshingano zo kugenzura niba ibikorwa bikorwa neza kandi ibicuruzwa bikozwe byujuje ubuziranenge, bityo ko niba hari amakosa yabaye, abakurikirana ibyo bikorwa ari bo bakwiye kuyabazwa.

Uyu mushoramari yanagaragarije Urukiko ingwate ifite agaciro ka miliyari 1.9 Frw, avuga ko nta gahunda afite yo guhunga ubutabera. Yavuze ko kurekurwa byamufasha gusubira mu bikorwa bye by’ubucuruzi byari biri kudindira kubera ifungwa rye.

Mu bandi baburanye harimo Prof. Emile, uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA. Akurikiranyweho, mu bindi, kuba yarashyize umukono ku cyangombwa cyahawe uruganda rwa Nyirangarama, nyuma rukaza gutahurwaho rukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu kwisobanura imbere y’Urukiko, Prof. Emile yavuze ko uruhare rwe rwari urwo gushyira umukono ku cyemezo, ariko ko icyemezo cyo gutanga icyo cyangombwa cyari cyarafashwe n’akanama kabifitiye ububasha muri Rwanda FDA.

Yasobanuye ko ako kanama kari kamaze gusuzuma uruganda rwa Nyirangarama kakemeza ko rwujuje ibisabwa, bityo ko nta tegeko yarenzeho ubwo yashyiraga umukono kuri icyo cyemezo.

Na we yasabye Urukiko ko yamurekura agakurikiranwa ari hanze, avuga ko yifuza gukomeza inshingano afite no gufasha Leta mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge.

Prof. Emile yavuze ko gukomeza kuba hanze byamufasha gukomeza inshingano ze no kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya inganda zikora ibinyobwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’Abanyarwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 8 =