Thursday, September 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyarwenya Samu Zuby wiyamamaje kabiri ashaka kuba Umudepite byanga yaciye amarenga yo kuzakomeza

Umunyarwenya Samu Zuby wiyamamaje kabiri ashaka kuba Umudepite byanga yaciye amarenga yo kuzakomeza

Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby wari wagerageje kwiyamariza kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko y’u Rwanda ku nshuro ya kabiri, agatsindwa ku majwi 3%, yashimiye abamushyigikiye nubwo atabashije gutsinda, ariko avuga ko atazacika intege.

Ni amatora yo gusimbura Umudepite Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda weguye muri Kamena uyu mwaka.

Aya matora yo kumusimbura yari arimo abakandida 54, yarangiye yegukanywe na Niyonshuti Ben wagize amajwi 47 mu bantu 196 batoye angana na 23,9% akaza ayoboye abandi.

Ni mu gihe Muco Samson uzwi nka Samu Zuby, we yabonye amajwi 6 angana na 3%, aza ku mwanya wa gatatu muri aya matora.

Nyuma y’aya matora, Samu Zuby yifashishije imbuga nkoranyambaga ashimira abamuhaye amajwi ndetse n’abamwoherereje ubutumwa bumutera imbaraga.

Yavuze ko nubwo atabashije kubona umwanya wo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, kuba yarabashije kuba mu bakandida batatu ba mbere muri 54 ari umusaruro ukomeye kuri we kandi umuha imbaraga zo gukomeza gukora.

yagize ati “Ndashimira cyane buri wese wanyandikiye ubutumwa, mwakoze ku bwitange no ku magambo y’inkomezi mwampaye. Ntabwo nashoboye kugera mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko kuba nabaye uwa 3 mu bakandida 54 ni intsinzi ikomeye kandi binteye imbaraga zo gukomeza.

Ndashimira Imana n’abantu bose bamfashije. Ubu ndakomeye kurushaho kandi mfite ubushake n’icyizere byo gukomeza. Sinzigera ncika intege. Urugendo rurakomeje.”

Si ubwa mbere Samu Zuby yari ahatanye mu matora yo gushaka kuba Umudepite kuko no mu 2024, yari yagerageje ubwo hatorwaga Icyitegetse Venuste wari watsinze ku ruhande rw’abahungu, yari yagize amajwi 159, mu gihe Umuhoza Vanessa Gashumba ari we waje ku isonga mu bakobwa, agira amajwi 188.

Muri 2024 na bwo yari yagerageje biranga

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =