Kuri Katederali ya Nyondo, habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyoseze ya Nyundo, uherutse kwitaba Imana, witabiriwe n’abo mu nzego zirimo iza Leta n’iz’umutekano barimo Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu, Maj Gen Emmanuel Nkubito.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’Abepiskopi, Abasaseridoti ndetse n’abandi bihayimana baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Muri uyu muhango kandi hari abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye za Leta ndetse n’iz’umutekano, barimo Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu (Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru) y’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Emmanuel Nkubito.
Nanone kandi uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abakirisitu ba Kiliziya Gatulika baje guha icyubahiro bwa nyuma uyu wari Igisonga cya Musenyeri.
Muri uyu muhango wanabayemo Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, ndetse cyarimo n’abandi Bepisikopi ba za Diyoseze zitandukanye mu Rwanda.
Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo muri Kiliziya Gatolika, yitabye Imana mu buryo butunguranye. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2026.
Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Anacaclet Mwumvaneza, yavuze ko Nsengumuremyi yishwe n’uburwayi bwari bujyanye no kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso.
Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko Nsengumuremyi azasigira Kiliziya n’abo bakoranaga umurage w’ibikorwa byiza, by’umwihariko umurava mu kazi, ubwitange ndetse n’ubushobozi bwo kubana neza n’abantu batandukanye. Yamuvuzi nk’umupadiri waranzwe n’imyitwarire myiza n’ubwitange mu murimo wa Kiliziya.
Mu nshingano zitandukanye yagiye akora, harimo kuba yarayoboye ibijyanye n’uburezi muri Zone Pastorale ya Kibuye, ikorera mu Karere ka Karongi, igice kinini cy’Akarere ka Rutsiro ndetse n’imwe mu mirenge y’Akarere ka Ngororero na Nyamasheke.
Yakoze kandi nk’umwarimu muri Petit Séminaire ya Nyundo, aho yagize uruhare mu burezi n’imyigishirize y’abanyeshuri.






RADIOTV10