Nyuma yuko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, agomba gusimburwa by’agateganyo na Visi Perezida ushinzwe Imari n’amategeko, gusa na we ashobora guhita asimburwa na Muhisha Richard usanzwe ari Visi Perezida ushinzwe tekiniki.
Akuriikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Nyuma y’uko Shema Fabrice, wari Perezida wa FERWAFA, afunzwe, uwamusigariyeho ni Me Gasarabwe Claudine, nk’uko itegeko ribiteganya.
Uyu Visi Perezida ushinzwe imari n’amategeko muri FERWAFA, bivugwa ko atajyaga imbizi na Fabrice, kuko ngo yamwimishije umwanya muri FIFA, ahabwa undi mutoni kuri we utari no muri FERWAFA.
Me Gasarabwe Claudine kandi ngo ntiyumvikana n’abandi bagize Komite ya FERWAFA, yewe n’Umunyamabanga wa FERWAFA ntibacana uwaka.
Uretse ibyo kandi, bavuga ko atajya yitabira imikino yaba iy’Amakipe y’Igihugu (Amavubi) n’indi y’amakipe asanzwe.
Ku rundi ruhande, hari Visi Perezida ushinzwe tekiniki, yitwa Mugisha Richard. Mu gihe Shema yaramuka akomeje gufungwa, uyu mugabo ni we ufitiwe icyizere cyo kumusimbura.
Ibishingirwaho ni uko Mugisha Richard nta ruhande yigeze abogamiraho ku barebana ay’ingwe muri FERWAFA, yakomeje kwitabira no guhagararira FERWAFA mu bikorwa byose yakabaye akenewemo.
Mugisha Richard ni umwe mu bayobozi bacye basigaye, bakoranye n’ingoma ya FERWAFA yacyuye igihe. Yaje muri FERWAFA avuye mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Hari abemeza ko yari yazanywe kugira ngo arebe aho bipfira, nyuma y’ibitagenda byinshi byakunze kugaragara mu miyoborere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10