Wednesday, September 2, 2026
RW|EN
SIPORO

AMAKURU MASHYA: Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

AMAKURU MASHYA: Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe z’arenga miliyoni 800 Frw yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice afatiwe iki cyemezo, nyuma yo kuburana ku ifungwa ry’agateganyo mu rubanza aregwamo gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro karenga miliyoni 800 Frw.

Shema Ngoga Fabrice kandi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho mu cyumweru gishize yari yaburanye ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bukamusabira gukurikiranwa afunze.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza rw’ifungwa ry’agateganyo, rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026, kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Ni ibyaha akekwaho gukora nk’umuyobozi wa sosiyete y’ubucuruzi ye ya Africa Medical Supplier Plc icuruza ibijyanye n’ibikoresho byo mu rwego rw’ubuvuzi ndetse n’imiti.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize tariki 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye ku byaha akurikiranyweho, aho bwavuze ko hari sosiyete yitwa ABZL International General Trading LLC yagiranye amasezerano n’iriya ya Shema yo kogereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri ayo masezerano yasinwe mu ntangiro za 2024, iyi sosiyete Africa Medical Supplier Plc yagombaga kohereza ibyo bikoresho mu gihe kitarenze iminsi 60, ariko ntibyakubahirizwa ahubwo ikomeza gusiragiza iriya byari byagiranye amasezerano, ndetse muri Kanama 2025 shema aza gusinyira iyo sosiyete sheki ebyiri zitazigamiwe zirimo iy’ibihumbi 400 USD n’indi y’ibihumbi 200 USD.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Banki yabwemereye ko ziriya sheki zasinywe na Shema zitari zizigamiwe kuko nta mafaranga yari ari kuri Konti.

Bwavugaga ku bw’ibi byagezweho mu iperereza, bwifuza ko uregwa yakurikiranwa afunze by’agateganyo, kugira ngo bunakomeze gukora iperereza, kuko aramutse arekuwe yaribangamira.

Ni mu gihe uregwa we yahakanaga ibyaha ashinjwa, akavuga ko iriya sosiyete bagiranye amasezerano, bari basanzwe bakorana kuva muri 2017, kandi ko imikoranire yabo yagenze neza kuva batangira gukorana.

Uregwa kandi yavuze ko muri Gicurasi 2024 Africa Medical Supplier Plc yishuye iriya Sosiyete ya ABZL ibihumbi 400 USD ariko amafaranga ntagere kuri konti y’iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kuko yari ifite ikibazo, bakaza kongera kwishyira andi ibihumbi 400 USD mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Shema Fabrice yasobanuye ko ikibazo cyaturutse ku bwumvikane buke bwabaye hagati y’abanyamigabane ba ABZL, aho bivugwa ko yasabwe gutanga indi konti, buri umwe agakurikiza inyungu ze.

Yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe sheki yari yatanzwe, akayongeraho andi magambo, asaba ko amafaranga ayishyurizwa kuri konti ya US Bank iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anashyiraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Shema yavuze ko ibyo bitumvikana, kuko sheki yari yaranditswe igomba kujyanwa i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ariko nyuma ikaza gusabwa ko yishyurirwa muri Amerika.

Mu kwisobanura imbere y’urukiko, Shema yavuze ko ari umuntu w’inyangamugayo. Yatanze nk’ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rw’abantu bafite imyenda cyangwa babarwa nk’aba bihemu, avuga ko ibyo bigaragaza ko adashobora kuba yaratanze sheki itazigamiye.

Yongeyeho ko ari umushoramari ndetse akaba n’umuyobozi ufitiwe icyizere, akaba ari na yo mpamvu yatowe kuyobora FERWAFA mu mwaka ushize.

Shema yasabye urukiko ko aramutse arekuwe by’agateganyo, atazatoroka ubutabera, ahubwo ko azakomeza kuboneka no gukurikiza inzira zose z’amategeko mu rubanza rwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − four =