Thursday, September 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ikawa y’u Rwanda iri kumurikwa mu imurika rikomeye mu Bushinwa

Ikawa y’u Rwanda iri kumurikwa mu imurika rikomeye mu Bushinwa

U Rwanda rwitabiriye imurika rizwi nka ‘Café Show China’ rikomeye mu Gihugu cy’u Bushinwa rihuriza hamwe abatunganya n’abacuruza ikawa yihariye, aho rwakoresheje uyu mwanya mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku bacuruzi n’abaguzi bo mu Bushinwa.

Iri murika ryabereye mu kigo cy’imurikabikorwa mpuzamahanga cy’u Bushinwa, China International Exhibition Center i Beijing, ryitabiriwe n’Ibihugu bitandukanye bihinga bikanatunganya ikawa, abashoramari bakomeye mu ruganda rw’ikawa ndetse n’abakunzi b’iki kinyobwa baturutse hirya no hino ku Isi.

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yatangaje ko muri iri murika hagaragajwe ndetse hacuruzwa ubwoko butandukanye bw’ikawa nziza y’u Rwanda ku bacuruzi n’abaguzi b’Abashinwa.

Ambasade yavuze ko ibi byafashije kurushaho kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda no gukomeza kwagura umwanya ifite ku isoko ry’u Bushinwa.

U Bushinwa kandi bukomeje kuba rimwe mu masoko y’ingenzi u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa, aho Ambasade yagaragaje ko ikawa u Rwanda rwohereza muri iki gihugu imaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka ibiri ishize.

U Rwanda rwitabiriye iri murikabikorwa mu gihe urwego rw’ikawa rukomeje kwagura ibikorwa byarwo ku isoko ry’u Bushinwa, bitewe n’uburyo bushya bworohereza ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2024, u Bushinwa bwemeye ko ibicuruzwa biva mu Rwanda no mu bindi Bihugu biri mu byiciro by’ibikennye byinjira ku isoko ryabwo bidaciwe umusoro wa gasutamo, icyemezo cyafashije korohereza ibicuruzwa by’u Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko u Bushinwa bwazamutse ku muvuduko ukomeye mu Bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa muri uyu mwaka.

Ikawa iri mu bicuruzwa by’ingenzi bigize ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa, hamwe n’amabuye y’agaciro arimo aya tungsten na niobium.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB) kigaragaza ko urwego rw’ikawa rw’u Rwanda rwagize umusaruro wihariye muri 2025.

Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23 860 z’ikawa itaratunganywa, rwinjiza miliyoni 148.6 USD, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’iyongera ry’amasoko mashya, harimo n’u Bushinwa.

Café Show China imurikabikorwa ryitabirwa buri mwaka n’abamurika ibicuruzwa babarirwa mu bihumbi ndetse n’abasura benshi, rikaba rimaze kuba urubuga rukomeye ku Bihugu bikora ikawa bishaka kwagura ibikorwa byabyo no kumenyekanisha ikawa yabyo ku baguzi b’Abashinwa.

Ibi kandi bibaye mu gihe Abashinwa bakomeje kurushaho gukunda no gukoresha ikawa yihariye, ibintu bikomeje gutuma isoko ry’iki kinyobwa ryaguka mu gihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 5 =