Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga yakiriye mugenzi we w’Ingabo za Botswana (BDF), General Mpho Churchill Mophuting, bemeranya gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.
Ni ubufatanye buzibanda ku mahugurwa ya gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare.
Ibi byashimangiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yakiraga Umugaba w’Ingabo za Botswana, General Mpho Churchill Mophuting.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Botswana ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Itsinda ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo rishinzwe kurwanya ibyaha by’inyerezwa ry’amafaranga ya 2026.
General Mubarakh yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu byombi, cyane binyuze mu guhanahana amahirwe yo guhugurwa mu bya gisirikare ku nzego zitandukanye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko aya mahirwe yafashije abasirikare b’impande zombi kurushaho gusobanukirwa inzego bakorera, gusangira ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza umubano mwiza w’ubunyamwuga.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ishyirwaho rya Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo z’u Rwanda (NDU-R), irimo Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda (National Defence College Rwanda), bigiye gutangira gutanga amasomo muri uyu mwaka.
Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare b’Ingabo za Botswana muri izi nzego z’amashuri, mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.



RADIOTV10