Thursday, September 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uko umunyeshuri w’Umunyarwanda yisobanuye ku cyaha cyo gucuruza abantu mu Bushinwa ashinjwa

Uko umunyeshuri w’Umunyarwanda yisobanuye ku cyaha cyo gucuruza abantu mu Bushinwa ashinjwa

Mu rubanza ruregwamo abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda ibyaha bifitanye isano no gucuruza abantu mu Gihugu cy’u Bushinwa, baburanye ku byaha bashinjwa, aho umwe yisobanuye avuga ko yari afite kompanyi yemewe ifasha abantu kujya hanze barimo n’abo akekwaho gukorera ibyo byaha.

Abaregwa muri uru rubanza, ni Irankunda David wigaga muri Kaminuza iwe yo mu Rwanda, na Gasangwa Oscar wigaga mu yo mu Bushinwa.

Aba bombi batawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka wa 2026, aho babanje gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge, baza kujyanwa mu rya Nyanza kugira ngo babone uko baburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite icyicaco mu Karere ka Nyanza.

Mu iburana ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorere y’ibyaha biregwa aba bombi.  Irankunda ibyaha birimo icyo gucuruza abantu, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cy’iyezandonke, mu gihe Gasigwa we ashinjwa ibyaha bibiri bifitanye isano no gucuruza abantu.

Kuri Irankunda, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashihe abantu barimo uwitwa Mugisha na Byiringiro kujya mu Bushinwa, abizeza kuzagerayo bakazabona akazi, mu gihe abandi yabizeza ko bazagerayo bakajya kwiga mu mashuri makuru, ariko bagerayo bakabura ibyo yababwiye, ahubwo bakisanga mu mirimo y’uburetwa.

Uwitwa Mugisha wafashijwe na Irankunda kujya mu Bushinjwa amwizeza kuzabonayo akazi keza, ariko agezeyo akoreshwa imirimo y’uburetwa.

Ibi byatumye uyu wari wagiye mu Bushinwa afashijwe n’uregwa, yamenyesheje umuryango we mu Rwanda, na wo umenyesha Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, aza gufashwa kugaruka mu Rwanda.

 

Irankunda yemeye bimwe mu byo aregwa

Mu kwiregura, Irankunda David yemeye kimwe mu byaha ashinjwa, icyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Yavuze ko bamwe mu banyeshuri yafashaga kujya kwiga muri za kaminuza zo mu Bushinwa, yahinduraga amanota yabaga ari ku mpamyabumenyi zabo kugira ngo bemererwe kwandikwa n’ayo mashuri.

Yemeye kandi ko hari bamwe bageragayo izo kaminuza zabaga zarabanditse zikabirukana. Ati “Ndasaba urukiko ko nacibwa amande kuri iki cyaha nemera.”

Ni mu gihe ibindi byaha birimo icyo gucuruza abantu, yabihakanye, avuga ko yari afite kompanyi yafashaga abantu kubona ibyangombwa byo kujya hanze, kandi ko yari izwi ndetse inemewe.

Kuri Mugisha umurega icyaha cyo kuba yamucuruje mu Bushinwa, yavuze ko bari inshuti akaza kumutekerereza ko aho yabaga muri Afurika y’Epfo yakoragayo akazi katamunyuze, akamusaba ko yamufasha kubona uko ajya mu Bushinwa gucuruza, arabimufasha ndetse birakunda.

Avuga kandi ko uyu Mugisha n’aho agereye mu Bushinwa bakomeje kujya bavugana nk’inshuti, ariko aho agarukiye mu Rwanda, akaba ari bwo byaje guhinduka, kuko ari na bwo yafunzwe.

Urukiko rwasubitse uru rubanza, rwemeza ko ruzakomeza tariki 30 Nzeri 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =