Thursday, September 3, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Tshisekedi i Yeruzalemu yasuye urukuta batakambiraho Imana anaha Imana ibyifuzo

Perezida Tshisekedi i Yeruzalemu yasuye urukuta batakambiraho Imana anaha Imana ibyifuzo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu ruzinduko yagiriye muri Israel, yanasuye urukuta ruzwi nka Mur des Lamentations (Urukuta rwo gutakamba) anambaye akagoferi kazwi nka kippah k’ikimenyetso cyo kubaha Imana, aranahasengera mu isengesho ryo guha Imana ibyifuzo bye.

Uru ruzinduko rwabaye nyuma y’ubutumire yahawe na mugenzi we wa Israel, Isaac Herzog, rukaba rugaragaza umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubushake bwo gukomeza kuwushimangira.

Mu gihe ari muri Israel, Perezida Tshisekedi yasuye Urukuta rwo gutakambiraho Imana ruzwi nka Mur des Lamentations cyangwa urukuta rw’amarira, ruherereye mu Mujyi wa Yeruzalemu, ahantu hafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu mateka n’imyemerere y’Abayahudi.

Uru ruzinduko kuri uru rukuta rw’amateka rwagaragaje kandi ubusobanuro bw’umuco n’amateka bisangiye, ndetse rushimangira akamaro ko guteza imbere ibiganiro n’imikoranire hagati y’amadini n’imico bitandukanye.

Mu biganiro n’abayobozi ba Israel, Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu no mu zindi nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko rutegerejwemo kandi gutanga umusingi w’amahirwe mashya ku RDC mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’imishinga y’ubufatanye na Israel.

Yakiriwe na mugenzi we wa Israel
Yagiye ku rukuta rwo gutakambiraho Imana arasenga

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =