Friday, September 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nyaruguru&Nyanza: Polisi imaze gufata abantu 11 bakekwaho ubujura bw’amatungo bwakajije umurego

Nyaruguru&Nyanza: Polisi imaze gufata abantu 11 bakekwaho ubujura bw’amatungo bwakajije umurego

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko imaze gufata abantu 11 mu bikorwa byo gushakisha abakekwaho ubujura bw’amatungo bumaze iminsi butakwa n’abaturage bo mu Turere twa Nyanza na Nyaruguru.

Bamwe mu batuye muri uyu Turere twa Nyanza na Nyaruguru bavuga ko bafite impungenge z’ubujura bw’amatungo, aho hari abajya kuyakura mu biraro, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Aba baturage bavuga ko ubu bujura butuma bahora bafite impungenge zo gutakaza amatungo batunze, dore ko kuri benshi ari umutungo w’ingenzi ubafasha mu mibereho yabo.

Mukakamari Aloysie atuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza avuga ko aherutse kubura inka ye aho yabyutse asanga itari mu kiraro.

Ati ”ikibazo cy’ubujura giteye impungenege.turabyuka tugasanga amatungo bayibye nkanjye baherutse kunyiba inka.’’

Undi muturage witwa Nsengumuremyi Jean wo mu karere ka Nyaruguru   ati:” inaha ubujura bw’amatungo nibwo bwiganje gusa tubona batangiye kugabanuka ugereranyije na mbere

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yatangiye ibikorwa byo guhashya ubujura bw’amatungo mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse ko hari abamaze gufatwaaho muri iki cyumweru hari abafashwe bagera kuri 11

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko mu Karere ka Nyanza hafashwe abagabo babiri bafatanwe inka ebyiri bakekwaho kuba barazibye.

Avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage yafashije Polisi gukurikirana abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Ati “Ku makuru yatanzwe n’abaturage abo barafashwe ndetse banagaragaza abo bagiye bakorana, bituma duhita dufata bamwe muri bo batatu bandi. Na bo bafatiwe i Nyaruguru bafatanwa inka ebyiri.”

Polisi ivuga kandi ko i Nyaruguru hafashwe abandi bantu batandatu bakekwaho kwiba amatungo magufi, bafatanwe ihene 12.

Muri rusange, Polisi ivuga ko abantu 11 ari bo bamaze gufatwa muri ibi bikorwa by’ubujura bw’amatungo muri Nyanza na Nyaruguru.

Abafashwe bafunzwe, mu gihe dosiye zabo zatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, avuga ko afasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha no gufata ababigiramo uruhare.

“Polisi irashimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kuburizamo icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Polisi kandi iraburira abantu bagitekereza kwishora mu bujura bw’amatungo n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, ivuga ko abazabifatirwamo bazafatwa bagashyikirizwa ubugenzacyaha.

Mu Ntara y’Amajyepfo, inzego z’umutekano zikomeje gusaba abaturage gukorana na Polisi batanga amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukumira ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha. Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo Polisi ishimangira mu gukumira ibyaha.

Ubujura bw’amatungo muri Nyanza na Nyaruguru bukomeje gufata intera

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =