Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yamaze kugera i Abidjan muri Côte d’Ivoire ahazabera igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, kuva tariki 05 kugera tariki 12 Nzeri 2026.
Ni ikipe itozwa na Hafedh Zouabi ndetse na Ntabanganyimana Antoine, u Rwanda ruzakina umukino wa mbere ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026 ku isaha ya Saa tatu za Abidjan, Saa tanu z’amanywa za Kigali.
Muri iri rushanwa, amakipe atanu ya mbere azahita abona itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha.
Mu yandi makuru ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 nayo ikomeje imyitozo i Kigali, ikazagera i Abidjan mu cyumweru gitaha, aho irushanwa ryayo rizaba kuva tariki 15 kugera tariki 22/09/2026.
Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yakinnye imikino ibiri ya gicuti aho uwa mbere batsinze PEVIC SC ibitego 30 kuri 29, banatsinda abatarengeje imyaka 18 ibitego 26 kuri 23.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’igihugu imenya itsinda izaba iherereyemo dore ko aribwo hategerejwe tombola.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10