Inkongi y’umuriro yari yibasiye agace k’ishyamba kari hafi ya Pariki ya Nyungwe, mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, yamaze kuzimya, hakaba hahiye hegitari zisaga 40.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ashimira inzego zitandukanye zagize uruhare mu bikorwa byo kuzimya uwo muriro.
Ati: “Turashimira inzego zitandukanye zirimo Ingabo, abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe Pariki ya Nyungwe bari bagize uruhare rukomeye mu gufatanya na Polisi mu bikorwa byo kuzimya inkongi. Kugeza ubu inkongi yazimijwe ahangana hegitari zisaga 40.”
Avuga ko hakiri gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi, gusa akavuga ko hakekwa abakorera ibikorwa bitemewe muri iyi pariki, nk’abakoramo ibikorwa by’ubuvumvu batwikiriza bagiye guhakura, n’ibindi, gusa ngo haracyakorwa iperereza.
CIP Kamanzi yasabye abaturage batuye hafi ya Pariki ya Nyungwe kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi y’umuriro.
Ati: “Turakangurira abaturiye Pariki kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose bishobora guteza inkongi y’umuriro.”
Yibukije kandi abakora ibikorwa bitemewe muri Pariki ya Nyungwe ko binyuranyije n’amategeko kandi ko bakwiye kubireka.
Ati: “Kurinda ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Ubyirengagije kandi akagira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, abihanirwa n’amategeko.”
Ibikorwa byo kuzimya inkongi birakomeje, mu rwego rwo gukumira ko yakomeza gukwira mu bice by’ishyamba bikikije Pariki ya Nyungwe.
RADIOTV10