Friday, September 11, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye aratangazwa

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye aratangazwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 aratangazwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026.

NESA yatangaje ko umuhango wo gutangaza aya manota utangira saa munani z’amanywa, ni ukuvuga saa 14:00.

Abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazashobora gukurikira uyu muhango hifashishijwe imiyoboro ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ndetse n’uwa NESA.

NESA yasobanuye kandi ko abanyeshuri basubiyemo ibizamini bisoza amashuri abanza bazareba amanota yabo banyuze kuri Sisitemu y’Imicungire y’Amashuri (SDMS).

Aba banyeshuri bazashobora kureba amanota yabo kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, banyuze ku rubuga rwa SDMS.

Aya manota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye biratangazwa nyuma y’ibyumweru bitatu hatangajwe ay’abarangije abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, yashyizwe hanze tariki 20 Kanama 2026.

Abanyeshuri bagera mu 7 000 barangije amashuri abanza bari babuze amanota yabo nyuma baza kumenyeshwa ko ari uko bakopeye, ari na bo basibiyemo ibizamini.

Ibi kandi byatumye hari abantu 81 bakurikiranyweho ibifitanye isano n’iki kibazo barimo Abayobozo Bungirije b’Uturere, banamaze gukorerwa dosiye zanashyikirijwe Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =