Kuri uyu wa Gatanu haratangira imikino y’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League, aho amakipe azakomeza guhatanira amanota atatu. Hari abakinnyi batangiye kugaragaza ko bazashimisha benshi muri iyi shampiyona.
Musanze FC izakira Kiyovu Sports, mu gihe ku wa Gatandatu, Etoile de l’Est izakira Kigali FC. Gorilla FC izakina na Intarelle, Gicumbi FC ihure na Amagaju FC, naho Sunrise FC ikine na Gasogi United.
Mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi, amakipe yo mu Rwanda yakoze impinduka zitandukanye, agura abakinnyi b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kugira ngo yongere imbaraga mu mikino y’uyu mwaka.
Nubwo shampiyona ikiri mu ntangiriro, aho Rayon Sports na APR FC zitarakina umukino wazo wa mbere, hari abakinnyi b’Abanyarwanda benshi batanga ikizere cyo kuzakora neza muri iyi shampiyona.
Aba bakinnyi batoranyijwe hashingiwe ku mpano zabo, umusaruro bagaragaje ndetse n’ibyo bakoze mu makipe bakinagamo mu mwaka ushize.
Muhoza Daniel

Muhoza Daniel ni umwe mu bakinnyi bashobora kuzagarukwaho cyane muri iyi shampiyona. Rayon Sports yamuguze imukuye muri Etoile de l’Est, ubwo iyi kipe yari mu Cyiciro cya Kabiri.
Muri Etoile de l’Est, Muhoza yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha kuzamuka, aho yayitsindiye ibitego 13.
Akigera muri Rayon Sports, yakomeje kugaragaza ubuhanga bwe, anagira uruhare mu gufasha iyi kipe kwegukana CECAFA Kagame Cup, aho yanatsinze igitego cy’intsinzi.
Elia Tatou

Elia Tatou na we ari mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bitezwemo byinshi. Iyi kipe yamuguze imukuye muri Mukura Victory Sports, nyuma y’imyaka ine yari amaze muri iyi kipe.
Muri icyo gihe yamazemo muri Mukura, Tatou yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwo hejuru.
Mu gihe gito amaze muri Rayon Sports, uyu mukinnyi na we yamaze kugaragaza ko ashobora kugira uruhare rukomeye mu musaruro w’ikipe muri uyu mwaka.
Uwiyaremye Fidali

Uwiyaremye Fidali ni undi mukinnyi witezweho byinshi muri Rwanda Premier League. APR FC yamuguze imukuye muri Kiyovu Sports, aho yari yagize umwaka mwiza.
Muri Kiyovu Sports, Uwiyaremye yayifashije kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, ndetse atsinda ibitego 13.
Ni umukinnyi uzwiho gukinisha imbaraga kandi ushobora gufasha APR FC mu buryo butandukanye mu busatirizi.
Hakimu Hamisi

Hakimu Hamisi na we ari mu bakinnyi bashobora gutanga umusaruro muri shampiyona y’uyu mwaka. Kiyovu Sports yamuguze imukuye muri Gasogi United.
Akigera muri Kiyovu, yagize uruhare mu gufasha iyi kipe kwegukana Super Cup, ndetse umusaruro we watumye ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Aba ni bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda batanga ikizere cyo kuzitwara neza muri Rwanda Premier League y’uyu mwaka.
Nubwo aba bakinnyi bafite ibyo bamaze kugaragaza, birashoboka ko hari abandi bazatungurana ndetse bakigaragaza kurusha aba. Umusaruro wa buri mukinnyi uzaterwa n’imyitwarire ye, uko azaba ahagaze ndetse n’imikino azabona mu gihe cya shampiyona.
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10