Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko intambara igihugu cye kirimo na Iran izahita irangira nyuma y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba mu kwezi k’Ugushyingo 2026, ndetse hakanakurikiraho igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Trump yavuze ko Iran itazashobora gukomeza guhangana n’igitutu cy’ubukungu yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za America, bityo intambara ikaba izarangira nyuma gato y’amatora yo ku itariki ya 3 Ugushyingo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, mbere yo guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Dallas ahabereye Inteko Rusange y’Ishyaka ry’Aba-Republicans, Trump yavuze ko Iran ishaka gukomeza intambara mu rwego rwo kugira ingaruka ku matora, ariko ko itazabishobora igihe kirekire.
Ati “Ntekereza ko intambara izarangira ako kanya nyuma y’amatora kuko batagishoboye gukomeza. Barashaka cyane kugira ingaruka ku matora.”
Intambara hagati ya America na Iran imaze hafi amezi arindwi, ariko kugeza ubu nta kimenyetso gihari cy’uko iri hafi kurangira.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu, Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku mato 10 yari hafi y’Inzira ya Hormuz, nyuma yuko America yarashe amato atanu ya Iran yari atwaye peteroli.
Ibikorwa bya gisirikare byongeye gukaza umurego byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka cyane. Igiciro cya Peteroli itunganyije (Brent crude), ari na cyo giciro fatizo gikoreshwa ku isoko mpuzamahanga, cyarenze amadolari 100 ku kagunguru ku nshuro ya mbere kuva muri Nyakanga.
Trump kandi yavuze ko ibiciro bya peteroli bizagabanuka nyuma y’amatora, igihe intambara izaba irangiye.
Yagize ati “Yego, ibiganiro bishobora kubaho, ariko ntabwo ari ikintu turimo kureba muri iki gihe.”
Aya matora azaba ku itariki ya 3 Ugushyingo 2026, akunze gufatwa nk’igipimo cy’uburyo abaturage babona imiyoborere ya Perezida uriho.
Ibi bibaye mu gihe ubushakashatsi ku bitekereza abaturage bafite kuri Trump buheruka kugaragaza ko icyizere bamufitiye cyagabanutse cyane, bitewe ahanini n’intambara yashoye kuri Iran ndetse n’ikibazo cy’ubuzima buhenze.
Trump ashimangira ko igitutu cy’ubukungu America iri gushyira kuri Iran kizayihata guhagarika intambara, ndetse akaba avuga ko ibi bizakurikirwa no kongera kugabanuka kw’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga.
RADIOTV10