Thursday, September 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 15,9%

AMAKURU MASHYA: Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 15,9%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyashyize hanze igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro, aho byazamutseho 15,9% muri Kanama 2026 ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025, mu gihe muri Nyakanga 2026 byari byazamutseho 13,8%.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, mu gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyo muri Kanama 2026.

NISR ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryagaragaye cyane mu byiciro bitandukanye by’ibicuruzwa na serivisi bikoreshwa n’ingo.

Mu byiciro byagize uruhare runini muri iri zamuka harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, aho ibiciro byabyo byazamutseho 16,7%.

Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa na byo byazamutseho 19,9%, mu gihe iby’ubwikorezi byiyongereyeho 27,5%.

Ku rundi ruhande, ibiciro by’amafunguro n’icumbi byazamutseho 13,7%, naho ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 8,2%.

Iyo ibiciro byo muri Kanama 2026 bigereranyijwe n’ibyo muri Nyakanga 2026, byazamutseho 2,6%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byiyongereyeho 4,6%.

Ibiciro mu mijyi

Mu mijyi, ibiciro muri Kanama 2026 byazamutseho 15,7% ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga 2026, iri zamuka ryari kuri 14,5%.

Iri zamuka ry’ibiciro mu mijyi ryatewe cyane n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,3%, amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,4%.

Ibiciro bijyanye n’ubwikorezi na byo byazamutseho 24,2%, mu gihe iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,6%.

Ugereranyije Kanama na Nyakanga 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 1,8%, cyane cyane bitewe n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

NISR kandi ivuga ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 11,5% muri Kanama 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025.

No mu byaro ibiciro byarazamutse

Mu byaro, ibiciro muri Kanama 2026 byazamutseho 16% ugereranyije na Kanama 2025, bivuye ku izamuka rya 13,3% ryari ryagaragaye muri Nyakanga.

Ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,8%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongera 7,5%, naho ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bizamuka 19,4%.

Ubwikorezi ni bwo bwagaragayemo izamuka rikomeye kurusha ibindi byiciro mu byaro, aho ibiciro byabwo byiyongereyeho 38,8%.

Ugereranyije Kanama na Nyakanga 2026, ibiciro mu byaro byazamutseho 3,1%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 5%.

Iyi mibare igaragaza ko muri Kanama 2026 ibiciro byakomeje kuzamuka ugereranyije n’amezi yabanje, haba mu mijyi no mu byaro, aho ubwikorezi, ibiribwa ndetse n’ibijyanye n’imibereho y’ingo biri mu byiciro byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + thirteen =