Thursday, September 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ruhango: Umuyobozi ushinzwe umutekano yatemwe n’abakekwaho guteka kanyanga

Ruhango: Umuyobozi ushinzwe umutekano yatemwe n’abakekwaho guteka kanyanga

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Runyinya, mu Karere ka Ruhango, yajyanywe mu bitaro nyuma yo gutemwa bikomeye n’abakekwaho guteka kanyanga, ubwo yari mu bikorwa byo kubahagarika.

Ibi byabereye mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, ahahuza Akagari ka Rwinyana n’aka Gitisi, mu Murenge wa Bweramana.

Amakuru avuga ko uyu Manirarora John, usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe mu Umutekano mu Mudugudu yari kumwe n’abandi bari mu irondo mu ma saa tatu za nijoro, bagiye mu gikorwa cyo gukumira abantu bakekwaho guteka kanyanga muri ako gace.

Abo bantu ngo babonye irondo barirukankana, ariko Manirarora aza gufatwa, maze baramutema bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga.

Umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko uyu muyobozi yatemwe mu mutwe, ku munwa ndetse no mu mugongo, avuga ko abakekwaho iki gikorwa bashobora kuba baramugambiriyeho kubera ko yabangamiraga ibikorwa byabo.

Uyu muturage kandi yavuze ko bamwe mu bateka kanyanga bakunze kwitwaza intwaro gakondo, ibintu bituma bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’Umudugudu ndetse n’abaturage babatinya.

Yavuze ko hari abaturage batinya gutanga amakuru ku bikorwa by’aba bantu kubera impungenge z’uko bashobora kubimenya bakabagiraho nabi.

Bamwe mu bagenzi ba Manirarora na bo bavuga ko gutanga amakuru kuri abo bakekwaho guteka kanyanga bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kuko ngo hari ubwo abatanga amakuru bahigwa kugira ngo bagirirwe nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko Polisi yamaze kumenya iby’iki gikorwa ndetse ko yatangiye gushakisha abakekwaho gutema uyu muyobozi kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Yagize ati: “Ayo makuru Polisi yarayamenye, ijyayo ihafatira litiro 18 za kanyanga batekaga, ariko abayicuruza baracika.”

Polisi kandi irasaba abakorera muri ibi bikorwa kubireka, kuko guteka no gucuruza kanyanga bishobora guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uretse aho aba bakekwaho gutekera kanyanga mu Murenge wa Bweramana, hari n’ahandi bavuga ko ibi bikorwa bikigaragara, cyane cyane mu bice bya Gitisi, Rwinyana na Rugogwe ho mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza.

Manirarora John arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), aho ari kuvurirwa ibikomere yatewe n’abo bakekwaho guteka kanyanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eight =