Wednesday, September 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Inkuru yuzuye akababaro yashenguye Umusenateri mu Rwanda y’urupfu rw’umwana muto n’inzira y’umusaraba yabanje

Inkuru yuzuye akababaro yashenguye Umusenateri mu Rwanda y’urupfu rw’umwana muto n’inzira y’umusaraba yabanje

Hon. Emmanuel Havugimana, umwe mu Basenateri bo muri Sena y’u Rwanda, yavuze agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’umwana muto yari yariyemeje gufasha nyuma yuko anyuze mu nzira y’umusaraba yanyujijwemo n’umwe mu babyeyi be na mukase, yamusigiye ingaruza zanabaye intandaro yo gutakaza ubuzima.

Iyi nyandiko, ni inkuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today:

Mu myaka isaga gato icumi ishize, umugabo n’umugore batuye i Kigali bagize umugisha wo kubona umwana w’umukobwa, bamwita Twizerimana Rebecca.

Ababyeyi bamureze bombi bari hamwe, ariko hashize amezi icyenda, ibintu birahinduka, umugabo ata urugo, ndetse agera aho ashaka undi mugore, nuko Rebecca na Nyina basigara mu buzima bw’ingorane.

Nk’aho ibyo bitari bihagije, wa mugabo yaje kugaruka nyuma y’imyaka nk’ibiri, ahengera nyina adahari, maze ashukashuka Rebecca, amwereka ubwuzu bw’ikinyoma, maze aramwiba.

Abaturage babibonye, babwiye nyina wa Rebecca, bati “hano haje umugabo, akina n’umwana wawe, bagirana urugwiro bigaragara ko ari se, nuko nyuma aramujyana.

Uko ni ko umugabo yongereye umugore we agahinda, maze akaryama ataryamye, yarya bikanga, ariko na none, ayoberwa aho yabariza.

Kera kabaye, Senateri Emmanuel Havugimana, yaje kumenya amakuru y’uyu mubyeyi, maze we na bagenzi be bishyize hamwe bakora itsinda Groupe Rebecca, biyemeza gufasha umubyeyi gushakisha umwana we, kandi koko baza kubigeraho hashize imyaka isaga ibiri.

Ubwa mbere umubyeyi agera ku mugabo watwaye umwana, ngo byabaye ikibazo gikomeye.

Senateri Havugimana agira ati “Yasanze umugore wabanaga na Se w’umwana, ngo aramutukagura amaze kumenya ko ari we nyina wa Rebecca, amusaba ko yamuvira mu rugo kuko ntacyo ahashaka, ariko umubyeyi ntiyacika intege, asubirayo indi nshuro, ndetse ku nshuro ya gatatu agenda yitwaje abayobozi bo mu nzego z’ibanze harimo ba Mudugudu n’abandi bashinzwe umutekano.”

Senateri Havugimana ati, “Byabaye ngombwa ko abo bayobozi, bifashishije ububasha bahabwa n’amategeko,binjira mu nzu barayisaka, hanyuma umwana baragenda baramubona, bamubona ahantu bamufungiye munsi y’urutara, mu mwijima, ahantu hatabona, hari amafoto agaragaza uko byari bimeze sinzi…byari biteye agahinda cyane kubona ukuntu ako kana kari kameze, baramufunze amaboko, baramufunze amaguru, kugira ngo adataka abaturanyi bakabimenye, baramwinjije ibitambaro mu kanwa, ntawushobora kumva ko hari umuntu uba muri iyo nzu. Rebecca rero, basanga inshishi zaramwinjiye mu matwi no mu mazuru. Yasaga n’uwapfuye. Nibwo mama we yamugejeje ku bitaro natwe turabimenya, tujya muri CHUK, byari biteye agahinda. Twamusanze mu Bitaro akanuye, ariko atakibona, ukaba wagenda ugakoze urutoki mu jisho mu mboni ye ntagire icyo amenya.”

Senateri yavuze ko abaganga babasobanuriye ko ku myaka uwo mwana yari afite hafi ibiri, ari bwo ubwonko buba bukura, mu byerekeye kuvuga, kugira ubwenge, gutekereza, bityo ko byose byahise bihagarara. Impamvu ngo ni uko kubona bikunda kubera ko habaho urumuri, hakabaho n’umwijima.

Ati, “ Umuntu agufungiye mu mwijima, ukamaramo nk’ukwezi, uvamo warahumye, kubera ko ntumenya ko ari ku manywa, ntumenya ko ari ninjoro. Ngibyo ibyabaye kuri Rebecca rero…”.

Senateri Havugimana yavuze ko uko bashatse gukusanya amafaranga cyangwa no gufata inguzanyo bibaye ngombwa ngo bajye kuvuza uwo mwana mu Buhinde, ariko ngo abaganga bababwira ko ntacyo bamumarira kirenze ibyo ibyo mu Rwanda bagerageje, ahubwo ko ibishoboka ari uko bamutahana mu rugo bagategereza icyo Imana izakora.

Yagize ati, “ Twagize Imana rero, aba babyeyi beza, ababikira bo mu Muryango w’Inshuti z’abakene, bemera kumwakira. Niho yabaga rero kuva mu 2018, ndumva ari bwo yahaje. Tukajya tunyaruka rero 1,2,3, mu mwaka ushoboye kubona akanya muri twebwe…tukagira umunsi tukaza gusura aba babikira tukaganira nabo”.

“Ejobondi rero nari nsohotse mu nama mu Nteko Ishinga Amategeko, numva barampamagaye bambwira ko Rebecca yashizemo umwuka. Ndababwiza ukuri, nagize ikibazo gikomeye cyane, nanirwa gutwara imodoka, ndabanza ndicara nk’amasaha abiri ngo bibanze byorohe, mbona gutaha, ndagenda ndaryama ariko, namaze nk’iminsi 3 numva nta n’umuntu nshaka kuvugisha. Rebecca rero, ubu arahari, aratwumva,tuzi neza ko Imana yakwakiriye, natwe udusabire aho wagiye, umunsi yaduhamagaye natwe tuzagusange tubane ubuziraherezo”.

Aya magambo, Senateri yayavugiraga ku kiriyo cya Rebecca witahiye mu minsi ishize. Yayavugaga afite ikiniga kinshi, akaba yaravugaga nk”uhagarariye Groupe Rebecca.

Inkuru ya Kigali Today

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − six =