Wednesday, September 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku mpamvu zishobora gutuma ikirego gikurikiranywe ku muntu mu Rwanda kizima

Ibyo wamenya ku mpamvu zishobora gutuma ikirego gikurikiranywe ku muntu mu Rwanda kizima

Icyitonderwa: Ifoto yifashishijwe yakozwe mu buryo bw'ikoranubuha ry'ubwenge bukorano (AI)

Amategeko y’u Rwanda ateganya impamvu zitandukanye zishobora gutuma ikirego cy’ikurikiranacyaha kizima, bityo uwakurikiranyweho icyaha ntakomeze gukurikiranwa kuri icyo kirego.

Ingingo ya 5 y’Iteka Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko ikirego cy’ikurikiranacyaha gishobora kuzima bitewe n’impamvu zitandukanye.

Muri zo harimo urupfu rw’uwakoze icyaha. Iyo ukekwaho cyangwa wakoze icyaha apfuye, ikirego cy’ikurikiranacyaha kuri icyo cyaha kirazima.

Ikindi gituma ikirego kizima ni ubusaze bw’icyaha, aho igihe giteganywa n’amategeko cyo gukurikirana icyaha kiba cyarangiye.

Ikirego kandi gishobora kuzima mu gihe hatanzwe imbabazi ziteganywa n’amategeko, cyangwa igihe itegeko ryateganyaga icyo cyaha rivuyeho.

Ikindi ni igihe urubanza kuri icyo kirego ruba rwaraciwe burundu, ku buryo nta yindi nzira y’imanza isigaye ishobora gutuma icyo kirego gikomeza gukurikiranwa.

Amategeko kandi ateganya izindi mpamvu zishobora gutuma ikirego cy’ikurikiranacyaha kizima. Muri zo harimo igihe ukurikiranyweho icyaha yemeye gutanga ihazabu nta rubanza, mu gihe amategeko abyemerera.

Ikirego gishobora kandi kuzima mu gihe uwari wareze yemeye kureka ikirego, ariko bikaba gusa mu gihe amategeko ateganya ko ashobora kugikuraho.

Ibi bivuze ko kuba umuntu akurikiranyweho icyaha bidahita bivuga ko ikirego kizakomeza kugeza ku rubanza, kuko amategeko ateganya ibihe n’impamvu zishobora gutuma ikurikiranacyaha rirangira mbere y’uko urubanza rusomwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =