Tuesday, September 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yahishuye inkomoko y’urukundo Louise Mushikiwabo agirira Igifaransa

Min.Nduhungirehe yahishuye inkomoko y’urukundo Louise Mushikiwabo agirira Igifaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko urukundo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, afitiye indimi atari urwa none ahubwo ko ari ukuva mu bwana bwe.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Olivier Nduhungirehe yavuze ku buzima bwa Mushikiwabo, by’umwihariko ku nkomoko y’ishyaka afite ridasanzwe ryo kumenya abandi bantu n’imico yabo.

Muri ubu butumwa, yagize ati: “Byakomotse mu bwana no ku ndimi. Igifaransa cyari ‘urukundo rwanjye rwo mu bwana’.”

Yibukije ko mu gihe yigaga mu kigo cy’amashuri acumbikira abanyeshuri, yajyaga amara amasaha atatu cyangwa ane yicaye afite inkoranyamagambo, yiga amagambo mashya, areba amashusho ndetse akanamenya byinshi ku bidukikije n’ibindi bintu binyuranye.

Nduhungirehe yasobanuye Mushikiwabo nka “Francophonie mu bikorwa”, agaragaza isano iri hagati y’urukundo amaze igihe kirekire afitiye indimi n’uruhare afite mu kuyobora OIF.

Iyi nkuru yamamaye mu kinyamakuru ELLE Afrique Francophone, ikaba yarateguwe ishingiye ku kiganiro Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cya OIF i Paris ku wa 30 Nyakanga 2026. Irakurikirana kandi ubuzima bwe bwite ndetse n’inzira ye mu ruhando rwa politiki.

Louise Mushikiwabo yavukiye i Kigali, akaba ari umuhererezi mu bana icyenda. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Mu 2018, ni bwo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, atangira imirimo muri Mutarama 2019. Mu 2022 yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango ku bwumvikane bw’abawugize.

Mushikiwabo ni we mugore wa mbere ukomoka muri Afurika wayoboye OIF, umuryango uhuza ibihugu na za Guverinoma 90, ukaba uhagarariye abarenga miliyoni 396 bavuga Igifaransa ku isi.

Mushikiwabo yavuze ko kwiga Igifaransa byamufashije kumenya imico n’imiryango itandukanye iri hanze y’u Rwanda no mu bihugu bituranye narwo. Nyuma yaje kwiga n’Icyongereza, na cyo kimufungurira indi nzira yo kumenya isi.

Avuga ko kumenya kuvuga indimi nyinshi bifasha abantu kurushaho gusobanukirwa no kuganira neza, nubwo baba batandukanye mu mico cyangwa aho batuye.

Louise Mushikiwabo na Minisitiri Nduhungirehe

Mu gihe amaze ayobora OIF, Mushikiwabo yashimangiye ko ibikorwa by’umuryango bigomba gutanga umusaruro ugaragara, by’umwihariko mu guteza imbere ubukungu bw’abagore, kongera amahirwe ku rubyiruko, guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga no guteza imbere uburezi bukoresha Igifaransa n’indimi zo muri Afurika.

Kuva mu 2019, OIF yakusanyije inkunga ingana na miliyoni €336, aho 97% by’ingengo y’imari yayo byashyizwe mu bikorwa.

Ikigega La Francophonie avec Elles cyafashije imishinga 354, igirira akamaro abagore bagera hafi ku 100,000 mu bihugu 36.

Mushikiwabo kandi akomeje gushishikariza Ibihugu bya Afurika kurushaho gukorana, ashingiye ku kuba kumenya neza imico, amasoko n’ubushobozi bw’ibindi bihugu ari ingenzi mu kwihutisha gahunda yo kwishyira hamwe kw’Afurika.

Inkuru Nduhungirehe yasangije abamukurikira igaragaza ko amatsiko Mushikiwabo yagize akiri umwana yo kumenya indimi yaje gukura, akaba yaragize uruhare mu kubaka uburyo bwe bwo kuyobora bushingiye ku itumanaho, kwakira imico itandukanye no gusobanukirwa abandi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + sixteen =