U Rwanda na Oman byasinye amasezerano y’ubwumvikane abiri n’ay’imikoranire (MoUs) atandatu, hagamijwe kurushaho guteza imbere umubano n’ubfatanye hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zirimo imisoro, ingendo, ishoramari, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubwikorezi.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2026, mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah, muri Oman, mu gihe Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki Gihugu.
Amwe mu masezerano yashyizweho umukono ateganya ko abafite pasiporo za dipolomasi, izihariye ndetse n’iz’abakozi ba Leta bazajya bakorerwa ubusonerwe bwa viza mu gihe bakoreye ingendo hagati y’Ibihugu byombi (mu Rwanda cyangwa muri Oman). Icyakora, ubu bwumvikane ntibureba abafite pasiporo zisanzwe.
Andi masezerano yasinywe agamije gukumira gusoresha kabiri, aho umuntu cyangwa ikigo bishobora gusabwa gutanga umusoro n’Ibihugu byombi ku mafaranga cyangwa ku nyungu imwe.
Ku ruhande rw’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane (MoUs/Memorandum of Understandi) zashyizweho umukono, zizibanda ku biganiro bya politiki hagati y’Ibihugu byombi, ubufatanye mu bijyanye n’umurimo, ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ibijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho ndetse n’ubufatanye bwihariye bugamije guteza imbere ishoramari.
Ubufatanye mu rwego rw’ibikoresho n’ubwikorezi bukubiyemo no guteza imbere ibyambu by’ubutaka ndetse n’ibyambu byo ku mazi, hamwe na serivisi zijyanye no gucunga no kugeza ibicuruzwa ku masoko.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe; nUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Solange Uwituze.
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Muganza, na we yashyize umukono ku nyandiko imwe mu izishyiraho ubu bufatanye.
Oman yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sayyid Badr bin Hamad Al Busaidi; Minisitiri w’Imari, Sultan bin Salim Al Habsi; ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda no Guteza imbere Ishoramari, Anwar bin Hilal Al Jabri.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oman Aviation Investment, Ali bin Talib Al Maawali, na we yashyize umukono kuri amwe mu masezerano y’ubufatanye.
Isinywa ry’aya masezerano ryakurikiye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Sultan Haitham bin Tarik wa Oman, aho abayobozi bombi baganiriye ku buryo Ibihugu byombi byarushaho gukorana no guteza imbere ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, kwihaza mu biribwa, ibyambu by’ubutaka, ubwikorezi n’ibikoresho ndetse n’ubuvuzi.
Aya masezerano mashya afatwa nk’intambwe yo kurushaho kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Oman, Ibihugu byombi byatangiye umubano wa dipolomasi mu 1982.
Mu myaka ya vuba, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeje kwaguka, cyane cyane mu byerekeye ingendo zo mu kirere, ikoranabuhanga n’ubwikorezi.
Muri Nyakanga 2026, hatangijwe ingendo z’indege zerecyeza cyangwa ziva hagati ya Kigali na Muscat, ziyagize ahandi zinyura aho ubu hakorwa ingendo ebyiri buri cyumweru zihuje Ibihugu byombi.

RADIOTV10