Monday, September 7, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ku nshuro ya mbere Kimenyi Yves yatanze umucyo ku byamuvuzweho ko afite abandi bana

Ku nshuro ya mbere Kimenyi Yves yatanze umucyo ku byamuvuzweho ko afite abandi bana

Kimenyi Yves wamenyekanye ari umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda n’iy’Igihugu Amavubi, yahakanye amakuru yigeze kuvugwa ko afite abandi bana atabyaranye na Muyango Claudie bafitanye umwana umwe, bari baranasezeranye.

Uyu mukinnyi wamaze gusezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yabitangaje mu kiganiro yahuriyemo na bagenzi be cyatambutse kuri YouTube Channel ye yise ‘Beyond 90 Initiative’.

Muri iki kiganiro yahuriyemo n’abarimo Emery Bayisenge na we uzwi mu mupira w’amaguru, yamubajije umubare w’abana afite, abanza kugwa mu kantu, ati “yeee!!!” Asubiza agira ati “Mfite umwana umwe bro, Kimyenyi Miguel Yanis.”

Myugariro Emery Bayisenge yakomeje amubaza ahaturuka abandi bana bakunze kumutwerera, amusubiza agira ati “Wafashe ibyo ngibyo ko bihagije.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, mu kiganiro cyatambutse live ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, umugore witwa Nana, yatangaje ko ari mu rukundo na Kimenyi Yves, ndetse atangaza ko bafitanye abana b’impanga.

Kimenyi Yves

Muri iki kiganiro cya Kimenyi yahuriyemo n’abarimo Emery, yahakanye amakuru yavuzwe ko afite abandi bana, avuga ko ababivuze bari bagamije kumusebya.

Uyu wahoze ari umunyazamu wabigize umwuga, avuga ko iyo umuntu ari icyamamare, hari byinshi abantu bamuvugaho ariko byose biba atari ukuri.

Ati “Mu mbuga nkoranyambaga, hari ibintu byinshi baba barakuvuzeho ukiri mu mwuga wa football, ugiye gushyira ku ijanisha, usanga ibyinshi n’umuntu uba warabikuvuzeho mutarahura utanamuzi, nanjye ibyinshi mbibona kuriya.”

Avuga ko yangaga kubyisobanuraho ngo kuko “Umunyarwanda yaravuze ngo iyo wisobanuye cyane birangira wisobanye.”

Ku byo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko na Muyango Claudine banabyaranye uriya mwana yemera, Kimenyi yirinze kubitangaho igisobanuro gitomoye, gusa avuga ko biramutse bibaye bitaba ari igikuba cyacitse.

Yagize ati “Njye na we tubanye neza nk’inshuti ntakibazo. Ariko ibyo ni ibintu bisanzwe, ku kuba habaho kutumvikana mugasinyura. Ukuri kwanjye nzakuvuga umunsi utari uyu, igihe nikigera nzagusubiza. Gusa na we tuzamutumira azabitubwiraho.”

Mu kwezi gushize, havuzwe amakuru ko Kimenyi Yves na Muyango Claudine bagannye Urukiko, kugira ngo rubahe gatanya inyuze mu nzira zemewe n’amategeko nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi n’ubundi batakibana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =