Jules Kalisa wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yitabye Imana.
Kalisa Jules yapfiriye mu Buhinde, aho yari amaze igihe ajyanywe kwivurizayo.
Jules Kalisa yakoreye FERWAFA mu myanya itandukanye guhera mu 1999, mbere yo kugirwa Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubunyamabanga (Assistant Secretary General).
Nyuma yaje kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, umwanya yigezeho kuva mu 2006 kugeza mu 2011.
Urupfu rwa Jules Kalisa rubaye igihombo ku mupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko yamaze imyaka myinshi akorera FERWAFA mu myanya itandukanye.
RADIOTV10