Saturday, September 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Breaking: Herekanywe abantu 39 barimo ‘Vice Mayor’ w’Akarere bakurikiranyweho ibifitanye no gukopeza ibizamimi

Breaking: Herekanywe abantu 39 barimo ‘Vice Mayor’ w’Akarere bakurikiranyweho ibifitanye no gukopeza ibizamimi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Aba bantu 39 berekanywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026, barimo Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kirehe, Mukandayisenga Janvière, ndetse n’abandi barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bo muri aka Karere.

Aba berekanywe kandi bari mu bantu 81 bakekwa muri iyi dosiye y’abakekwaho kugira uruhare mu kibazo cyo gukopera ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Aba bantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopeza abanyeshuri ibizamini, mu gihe RIB ikomeje iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri, hari abifashishaga Ubwenge buhangano bigize abakozi b’amasuku.

Yagize ati “Iperereza ryagaragaje ko abashinzwe gukumira icyaha, ari bo bakoze ibyaha. Muri Nyamasheke bo bifashishije na Al mu gukopeza abanyeshuri, abakozi bamwe bigize abakora amasuku.”

Abanyeshuri barenga 7 000 bagaraweho gukopera, gukopezwa cyangwa gukopezanya, baherutse gusubiramo ibizamini bya Leta kugira ngo babashe kuzakomeza amasomo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − seven =