Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Aba bantu 39 berekanywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026, barimo Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kirehe, Mukandayisenga Janvière, ndetse n’abandi barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bo muri aka Karere.
Aba berekanywe kandi bari mu bantu 81 bamaze gufatwa bakekwa muri iyi dosiye y’abakekwaho kugira uruhare mu kibazo cyo gukopera ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026. Abandi 42 batagaragarijwe itangazamakuru, baracyakorwaho iperereza.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB) Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri, hari abifashishaga Ubwenge buhangano babaga biyoberanyije bakigira abakozi b’amasuku.
Yagize ati “Iperereza ryagaragaje ko abashinzwe gukumira icyaha, ari bo bakoze ibyaha. Muri Nyamasheke bo bifashishije na Al mu gukopeza abanyeshuri, abakozi bamwe bigize abakora amasuku.”
Dr Murangira yavuze ko abafashwe bari mu byiciro bitandukanye, birimo Abayobozi mu Turere nk’Abayobozi Bungirije barimo Vice Mayor Ushinzwe imibereho myiza mur Karere ka Kirehe, na Vice Mayor ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Nyamasheke.
Hari icyociro kandi cy’abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge, hakaba icy’Abayobozi b’Amashuri ndetse n’icyiciro cy’Abarimu, n’abakozi mu bigo by’Amashuri.
Dr Murangira yarangaje ko Iperereza ryakozwe mu Turere dutanu; aka Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu bikurikira: icyo Gukoresha Ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite, icyo Guhimba inyandiko no kuzikoresha, n’icyo Kumena amabanga y’akazi.
Uku gukopeza abana babiteguraga babyita gufasha abana, bakabikora bashaka abarimu bizeye bazabafasha gukopeza.
Baramutse babihamijwe n’urukiko, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 10.
Dr Murangira akaba avuga ko ibi ari ibintu bidakwiriye kwihanganirwa, kubona abarezi bahinduka abatoza b’ikibi.
Yavuze ko iperereza rigikomeje, asaba buri wese waba ufite amakuru kuri ibi byaha bifitanye isano na ruswa ko yakwegera RIB akayatanga kugira ngo icyaha nk’iki cyo gukopeza abana kirandurwe burundu mu burezi bw’u Rwanda.
Abanyeshuri barenga 7 000 bagaraweho gukopera, gukopezwa cyangwa gukopezanya, baherutse gusubiramo ibizamini bya Leta kugira ngo babashe kuzakomeza amasomo.
RADIOTV10