Monday, September 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nta mugabo ufite uburenganzira na bumwe ku mubiri w’umugore mu Rwanda-Min.Nduhungirehe

Nta mugabo ufite uburenganzira na bumwe ku mubiri w’umugore mu Rwanda-Min.Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nubwo abantu bashobora kujya impaka ku myambarire itavugwaho rumwe y’abari n’abategarugori, ariko nta mugabo ukwiye kubyitwaza ngo ahohotere umugore mu bikorwa binyuranye birimo no kumukoraho uko yishakiye.

Olivier Nduhungire yavuze ko abagabo b’Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu guteza imbere umuco wo kubaha abagore, anibutsa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryaba rikorerwa kuri internet cyangwa imbonankubone, ari icyaha gikomeye mu Rwanda kandi gihanwa n’amategeko.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko imyambarire y’umugore idashobora na rimwe kuba urwitwazo rwo kumutesha agaciro, kumutoteza cyangwa kumukorakora.

Yagize ati “Kuba umugabo mwiza birakenewe koko ku bagabo bose b’Abanyarwanda. Ndibutsa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, ryaba rikorerwa kuri internet cyangwa imbonankubone, ari icyaha gikomeye mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko nta mugabo ufite uburenganzira ku mubiri w’umugore, kandi ko nta myambarire ishobora gukoreshwa nk’impamvu yo kumutesha agaciro, kumuhotora cyangwa kumukoraho mu buryo budakwiye.

Ati “Nta mugabo n’umwe ufite uburenganzira na bumwe ku mubiri w’umugore kandi nta myambarire ishobora kuba urwitwazo rw’abagabo rwo gusuzugura, gutoteza cyangwa gukora ku bagore.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zitazihanganira ibikorwa nk’ibyo, kandi ko ababikora bazabibazwa hakurikijwe amategeko.

Ati “Inzego zacu zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ntizizigera zihanganira ibikorwa nk’ibyo; kandi ababikoze bazabibazwa.”

Yongeyeho ko nubwo Abanyarwanda bashobora kugira impaka ku bijyanye n’imyambarire ikwiye n’imyitwarire mu ruhame, icy’ingenzi ari uko abagore bagomba kumva batekanye aho bari hose no kwigirira icyizere mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurera abana b’abahungu babatoza kubaha abagore, by’umwihariko kubaha imibiri yabo n’uburenganzira bwabo.

Ubu butumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe buje bukurikira impaka ku myambarire n’imyitwarire mu ruhame, aho yibukije ko kuganira kuri ibyo bibazo bidakwiye na rimwe gukoreshwa nk’urwitwazo rwo kwibasira cyangwa guhohotera abagore.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =