Tuesday, September 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Inkongi y’umuriro yafashe ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bya REG i Rwamagana

Inkongi y’umuriro yafashe ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bya REG i Rwamagana

Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikoresho by’amashanyarazi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), buherereye mu Mudugudu wa Kavura, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Uyu muriro wadutse ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, mu gace kari hafi y’Ibitaro bya Rwamagana ndetse n’Ibiro by’Intara y’Uburasirazuba biherereye mu Mujyi wa Rwamagana.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’amafaranga angana n’agaciro k’ibikoresho byangijwe n’iyi nkongi, ndetse n’icyayiteye ntikiramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, Senior Superintendent of Police (SSP) Hamdun Twizerimana, yatangaje ko Polisi n’izindi nzego z’ubutabazi zahise zitabara zikimara kumenya iby’inkongi.

Yavuze ko abaje kuzimya umuriro bashoboye kuwuhagarika, banarokora bimwe mu bikoresho bitari byamaze kugerwaho n’umuriro.

SSP Twizerimana yavuze ko ububiko bwari bubitsemo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage, birimo intsinga, utwuma twa transformateur tugabanya ubukana bw’amashanyarazi mbere yo kuyohereza mu nsinga, ndetse n’ibindi bikoresho.

Ati: “Inkongi yazimijwe, ariko ntituramenya agaciro k’ibyangiritse cyangwa icyaba cyayiteye. Ni ububiko bwabikwagamo ibikoresho byifashishwaga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu giturage birimo intsinga, transformateur n’ibindi.”

Yongeyeho ko ibikoresho byahiye ari byinshi, ku buryo hakenewe igenzura rirambuye kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo ndetse n’ibyangiritse byose.

Mu byangiritse kandi harimo na cashpower nyinshi zari zabitswe aho, zari zigenewe guhabwa abaturage bari bategereje kugezwaho amashanyarazi mu turere twa Bugesera na Rwamagana.

Polisi yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi ndetse no gusuzuma neza ibyangiritse.

Mu butumwa yagejeje ku bakozi ba REG n’abandi bakora mu bijyanye n’amashanyarazi, Polisi yabasabye kujya bakora igenzura rihoraho ry’ibikoresho by’amashanyarazi, cyane cyane bakareba ko nta nsinga zishaje zigikomeje gukoreshwa.

Abaturage muri rusange na bo basabwe kwirinda kubika ahantu hatizewe ibintu bishobora gufatwa n’umuriro cyangwa kuwushimangira.

Polisi kandi yabibukije kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi, birimo kujugunya imyanda ku gasozi, guta itabi aho ari ho hose, ndetse no gukongeza ibihuru n’ibigunda, kuko bishobora gutuma umuriro ukwira vuba ukangiza byinshi.

Hahiriyemo byinsi
Polisi yihutiye kuzimya

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =