Miss Muyango Claudine yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye ibirori by’ibihembo bizwi nka AFRIMMA 2026, anahatanyemo mu cyiciro cy’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza kurusha abandi.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2026 ni bwo Muyango yahagurutse i Kigali yerekeza i Dallas, muri Leta ya Texas, aho umuhango wo gutanga ibihembo bya AFRIMMA uzabera ku wa 12 Nzeri 2026.
Muyango uzwi mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro birimo kuba ari umushyushyarugamba w’ibirori yari aherekejwe n’imfura ye mu rugendo rwe rwo kujya muri Amerika.
Muyango ari mu bahatanira igihembo cya Best Influencer, icyiciro kirimo amazina akomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Afurika.
Nyuma yo gutangazwa nk’umwe mu bahatanira iki gihembo, Muyango yavuze ko kuba yarageze kuri uru rwego byamutunguye, kuko atigeze atekereza ko ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga byamugeza mu irushanwa mpuzamahanga.
Ati: “Mu by’ukuri ni ibintu bishimishije, ariko na none byarantunguye kuko ntabwo nari mbyiteze. Icyo byanyeretse ni uko ukora ibyawe ugashyiramo imbaraga nyinshi, ibindi ukabiharira Imana.”
Yasobanuye ko atigeze afata imikoreshereze ye y’imbuga nkoranyambaga nk’ikintu kidasanzwe ku buryo cyamuhesha ibihembo, ahubwo ko yibandaga ku gukora neza ibyo yiyemeje.
Ati: “Njye sinavuga ko hari uburyo budasanzwe nkoramo ku buryo natekereza ko hari uwabimpembera. Icyo nzi ni uko umuntu asabwa gukora cyane no gukora ibye neza, ibindi bikaza uko Imana ibishaka.”
Mu cyiciro cya Best Influencer, Miss Muyango ari kumwe n’abandi bakomeye barimo Khaby Lame, Nasty Black, Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar, Carter Efe, Ilyas El Maliki, Sabinus na Peller.
Khaby Lame, Umunya-Sénégal umaze kuba ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko TikTok, ari mu mazina akomeye ahanganye na Muyango muri iki cyiciro. Muri abo bahatanye harimo kandi Umunya-Kenya Crazy Kennar n’abandi bafite abakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Muyango Claudine yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho yegukanye ikamba rya Miss Photogenic. Kuva icyo gihe, yakomeje kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho ari umwe mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira.
Usibye kuba influencer, Muyango azwi mu kuyobora ibirori bitandukanye ndetse no mu bikorwa by’itangazamakuru byibanda ku myidagaduro.
AFRIMMA 2026 kandi irimo undi Munyarwandakazi, umuhanzi Ariel Wayz, uri guhatanira igihembo cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza kurusha abandi muri Afurika y’Iburasirazuba.


RADIOTV10