Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ari kotswa igitutu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nyuma yuko hasohotse amakuru ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mohamed bin Zayed Al Nahyan yari yamuburiye mbere yuko umutwe wa Hamas ugaba igitero ku Gihugu cye, ntabihe agaciro, akabitera umugongo.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Haaretz kuri uyu wa Kabiri, avuga ko Netanyahu yari yamenye kiriya gitero cyabaye tariki 07 Ukwakira 2023.
Amakuru avuga ko Netanyahu yaba ataragejeje ku bandi bayobozi bakuru b’Igihugu cye mu nzego z’umutekano ariya makuru yari yahawe na na Perezida wa UAE.
Haaretz yatangaje ko Mohamed bin Zayed yavuganye na Netanyahu hafi icyumweru n’igice mbere y’igitero, akamubwira ko Hamas yari iriho itegura igikorwa gikomeye.
Icyakora, Ibiro bya Netanyahu byahakanye ayo makuru, bivuga ko ari “ikinyoma cyuzuye”, ndetse binahakana ko icyo gihe Netanyahu yaba yaravuganye na Perezida wa UAE.
Gadi Eisenkot, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel akaba ari umwe mu bahanganye na Netanyahu mu matora ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira, yashinje Minisitiri w’Intebe kutemera inshingano ku byananiranye mu bijyanye n’umutekano.
Eisenkot yavuze ko Netanyahu yakomeje gutanga impamvu zidafatika kugira ngo yirinde kubazwa inshingano, harimo kuvuga ko mu gitondo cy’igitero atigeze aburirwa hakiri kare.
Mu butumwa yashyize kuri X, Eisenkot yagize ati “Netanyahu yakiriye imiburo myinshi ku byari kuba ku wa 07 Ukwakira, ariko yose yarayirengagije. Ntakwiriye gukomeza kuyobora.”
Naftali Bennett, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel na we uri kwiyamamaza mu matora, yavuze ko Netanyahu agomba “kubazwa inshingano z’uruhare rwe kandi rutaziguye” ku bantu bishwe ku wa 07 Ukwakira, umunsi wabayeho igitero cyahitanye abantu benshi mu mateka ya Israel.
Bennett yagize ati “Netanyahu ntashobora gukomeza kuba ku mwanya we n’umunota n’umwe urenzeho.”
Raporo ya Haaretz kandi ivuga ko Yahya Sinwar, wahoze ari umuyobozi wa Hamas waje kwicwa n’ingabo za Israel, yari yarabwiye uwahoze ari umuyobozi w’Umuyahudi w’Umunya-Palestina ko abarwanyi bari gutegura “igikorwa giteye ubwoba”, ndetse akagisobanura nk’ “umutingito”.
Uwo wahoze ari umuyobozi w’Umunya-Palestina ngo yahise ageza ubwo butumwa ku mujyanama wo muri UAE, na we abugeza kuri Perezida Mohamed bin Zayed, maze Perezida wa UAE ahamagara Netanyahu, nk’uko Haaretz ibitangaza.
Kiriya gitero cyabaye tariki 07 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu 1 221 hashingiwe ku mibare yemewe ya Israel. Abarwanyi ba Hamas kandi banajyanye bunyago muri Gaza abantu bagera kuri 251 babafata bugwate, aho muri abo abagera muri 44 bishwe.
RADIOTV10