Wednesday, September 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yateguje abaturage imvura nyinshi abaha umuburo wo gukumira ibiza

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yateguje abaturage imvura nyinshi abaha umuburo wo gukumira ibiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru gufata ingamba hakiri kare zo gukumira ibiza, kuko mu gihe cy’Umuhindo hateganyijwe imvura nyinshi.

Minisitiri Murasira usanzwe ari imboni ya Guverinoma muri Nyaruguru yabigarutseho ubwo yifatanyaga nabatuye aka karere mu imurikabikorwa ry’ibyagezweho mu myaka itanu ishize, kuva mu 2021 kugeza mu 2026.

Minisitiri Murasira yasabye abaturage kudategereza ko imvura ibageraho bakazaba ari bwo bafata ingamba, ahubwo ko batangira hakiri kare gukumira ibishobora guteza ibiza.

Ati: “Turasaba abaturage  batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bagatura ahantu hatari mu manegeka mu kwirinda ibiza no kubikumira, kuko iyo twiteguye hakiri kare tugabanya ingaruka bishobora guteza.”

Yasabye by’umwihariko abaturage batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza kwimuka hakiri kare, bakajya ahantu hizewe kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yanasabye abaturage gukurikiza inama n’amabwiriza bitangwa n’inzego zibishinzwe, kwirinda ibikorwa bishobora guteza ibiza no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ahantu hashobora guteza ibyago.

Yashimangiye ko gukumira ibiza atari inshingano z’inzego z’ubuyobozi gusa, ahubwo ko buri muturage afite uruhare mu kurinda ubuzima bwe nubw’abandi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Murasira yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku bikorwa by’iterambere byagezweho mu myaka itanu ishize, asaba ko ibyo byagezweho byubakirwaho kugira ngo iterambere rikomeze.

Mu byagaragajwe harimo kugabanya igwingira ry’abana, ryavuye kuri 39% rikagera kuri 23%, guteza imbere ibikorwa remezo n’ubuhinzi bw’icyayi n’ibirayi, ndetse no gushyigikira imishinga y’imiryango itishoboye n’urubyiruko.

Murasira yavuze ko ibyo bikorwa bitagomba gufatwa nk’iherezo, ahubwo ko bikwiye kuba intangiriro y’izindi gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Ibyagezweho ntibibe aho dusoreza, ahubwo bibe aho duhera.”

Yasabye ubuyobozi n’abaturage gukomeza kubakira ku byagezweho no gushaka izindi ngamba zatuma imibereho y’abaturage irushaho gutera imbere.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =