Wednesday, September 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku mashusho y’umunyamahanga wagaragaye akubitira urushyi Umunyarwanda ku kibuga cy’Indege i Kigali

Ibyamenyekanye ku mashusho y’umunyamahanga wagaragaye akubitira urushyi Umunyarwanda ku kibuga cy’Indege i Kigali

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’umuntu wakubitiye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali umukozi wa RwandAir urushyi ruremereye. Byamenyekanye ko ari Umudepite wo muri Gabon, wahise anafungirwa urugomo n’inzego zo mu Rwanda, akaza kurekuwe akoherezwa iwabo ngo aryozwe ibyo yakoze.

Aya mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaraaza uyu Mudepite akubita urushyi yihanukiriye umukozi wa RwandAir wari mu kazi ke, anatonganya bagenzi be bahise baza gutabara.

Yafashwe ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo yari ari mu rugendo anyuze i Kigali. Yari akurikiranyweho gukubita no gukorera urugomo umukozi wa RwandAir, nyuma y’uko habayeho kutumvikana ku kibuga cy’indege.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Gabon yatangaje ko nyuma yo gufungwa iminsi myinshi, inzego z’u Rwanda zamwemereye kuva ku butaka bw’u Rwanda ku wa 6 Nzeri 2026.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Gabon, Marie Edithe Tassyla-Ye-Doumbeneny, yavuze ko icyemezo cyo kumurekura kigashingira ku mubano mwiza n’ubuvandimwe hagati ya Gabon n’u Rwanda, ndetse n’umubano mwiza uri hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ati “Kubera umwihariko w’umubano w’ubucuti hagati ya Repubulika ya Gabon na Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’ubuvandimwe bukomeje gutera imbere hagati y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na mugenzi we Oligui Nguema, u Rwanda rwemereye Augustin Lobelle Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda.”

Gabon yavuze ko nubwo uyu mudepite yemerewe gusubira mu Gihugu cye, azashyikirizwa inzego z’ubutabera akimara kugera i Libreville, kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Augustin Lobelle Yembi yari yanyuze mu Rwanda mu gihe yari mu rugendo, ariko ikibazo cyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyatumye afatwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Irekurwa rye rije mu gihe amashusho y’ibyabereye ku kibuga cy’indege amaze gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, agatuma iki kibazo kivugwa cyane mu Bihugu byombi.

Augustin Lobelle Yembi asanzwe ari Umudepite mu Nteko ya Gabon

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =