Thursday, September 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda n’u Bufaransa byaganiriye ku bufatanye mu bya Gisirikare

U Rwanda n’u Bufaransa byaganiriye ku bufatanye mu bya Gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo w’u Bufaransa, Catherine Vautrin, bigamije kurebera hamwe uko Ibihugu byombi byarushaho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare.

Ibiganiro byabaye ku wa 9 Nzeri 2026, i Paris mu Bufaransa, aho Minisitiri Marizamunda yari yagiriye uruzinduko.

Minisitiri Marizamunda na mugenzi we Catherine Vautrin baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Abaminisitiri kandi barebeye hamwe ibibazo by’umutekano bihuriweho, ndetse baganira ku ngamba zafatwa mu gukemura ibyo bibazo no guteza imbere inyungu zihuriweho n’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo byagaragaje ubushake bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu bijyanye n’umutekano n’ibya gisirikare.

U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire myiza mu bya gisirikare, aho muri Gicurasi uyu mwaka, Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’Ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Muri urwo ruzinduko kandi Maj Gen Pascal Ianni yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Ibiganiro bagiranye, byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ishami ry’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’Ibihugu bya Afurika n’Ingabo z’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu rwego rwa gisirikare ukomeje gutezwa imbere binyuze mu biganiro n’amasezerano agamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano. Iyi mikoranire inanyuzwa muri Komisiyo y’Ubutwererane ihuza ibihugu byombi.

Mu rwego rw’Ingabo, RDF n’Ingabo z’u Bufaransa bifite uburyo bwihariye bwo gukomeza ibiganiro no guhana amakuru, aho komisiyo ihuriweho mu bya gisirikare ihura kenshi kugira ngo isuzume aho ubufatanye bugeze no kureba ibindi bikorwa byakongerwamo imbaraga.

Muri iyo mikoranire, ibihugu byombi byibanda cyane ku guhanahana ubumenyi n’ibitekerezo ku bibazo by’umutekano, ndetse no ku bikorwa birimo amahugurwa n’ubufatanye mu bijyanye n’ubutasi bwa gisirikare.

Ubu mubano kandi ujyana no kwibuka amateka y’u Rwanda, aho abasirikare b’u Bufaransa bagiye basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguyemo.

Juvenal Marizamunda yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Catherine Vautrin

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + four =